RFL
Kigali

CYCLING: Benediction Excel Energy izakoresha miliyoni zirenga 40 muri uyu mwaka w’imikino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/02/2019 12:07
0


Benediction Excel Energy ikipe y’umukino w’amagare mu Rwanda kuva mu 2005, kuri ubu iri ku rwego rw’amakipe akomeye muri Afurika (Continental Team), amakipe aba yemerewe kwitabira amasiganwa akomeye nk’uko impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) ibiteganya.



Ubwo iyi kipe yerekanaga abakinnyi izitabaza muri Tour du Rwanda 2019, Sempoma Felix umuyobozi mukuru akaba na nyiri iyi kipe, yemereye abanyamakuru ko Benediction Excel Energy izakoresha miliyoni zirenga 40 y’amanyarwanda (40,000,000 FRW) mu gihe cy’umwaka w’amarushanwa 2019.

“Mu by’ukuri ingengo y’imari tuzakoresha ntabwo ari nini cyane kuko duteranyije nk’amafaranga twabonye dufashijwe n’amakompanyi aragera nko kuri miliyoni 40 (40,000,000 FRW). Ni ingego y’imari nto cyane kuko amagare dukoresha arahenda”. Sempoma


Sempoma Felix aganira n'abanyamakuru

Sempoma avuga ko mu gihe Benediction Excel Energy iri kubara miliyoni 40, hari abandi batera nkunga bagiye babaha inkunga iciye mu bikoresho bifatika (Fixed Assets) bitari amafaranga.

“Ariko nubwo ari izo miliyoni 40, hari abagiye badufasha ku bindi bintu bifatika nko kuduhereza ibikoresho bimwe na bimwe nko kuduha amapine, ingofero n’inkweto z’umukino, kuduha ibyumba dukoreramo imyitozo nka Waka Fitness n’abandi. Nka Excel Energy yatwongeye na lisansi tuzajya dukoresha mu myitozo no mu kandi kazi. Muri macye ndumva ibyo dufite bizadufasha kugeza uyu mwaka urangiye". Sempoma


Benediction Excel Energy ikipe yazautse ku yindi ntera

Nyuma yo kuzamuka no kubona abaterankunga, Benediction bafite izihe ntego muri iyi 2019?

Sempoma Felix akomeza avuga ko mbere na mbere icyo bashyize ku mutima ari imyiteguro ikakaye ya Tour du Rwanda 2019 igomba gutangira kuwa 24 Gashyantare 2019 mbere y'uko bazakomeza kwitabira andi masiganwa akomeye ku mugabane wa Afurika ndetse ko hari n’igihe bazaba bari mu Bubiligi aho bazamara ukwezi basiganwa.

“Muri uyu mwaka dufite intego nyinshi cyane, dufite amarushanwa menshi dushaka kuzitabira. Hari irushanwa rya mbere tugiye kwitabira rya Tour du Rwanda 2019 andi azakurikiraho tuzagenda tuyamenya kuko dutanga ubusabe bamara kutwemerera tukajyayo. Ubu ayo twamaze gushyira ku murongo harimo; Tour du Senegal, Cameroun, Cote d’Ivoire n’irindi siganwa rizabera muri Afurika y’Epfo dushobora kuzitabira ndetse no muri Nigeria”. Sempoma


Benediction Excel Energy 2018 mbere y'amasaha macye ngo Tour du Rwanda 2018 itangire

Sempoma yunzemo ati “Ku mugabane w’i Burayi, turateganya kuzamara ukwezi kose ku mugabane w’i Burayi dukora amasiganwa mu Bubiligi kuko hariyo amasiganwa menshi cyane. Nibiramuka bikunze tuzagenda tubimenya gahoro gahoro”.


Sempoma Felix yerekana bimwe mu bikoresho bihenze bya Benediction Excel Energy

Sempoma asobanura ate uburyo ikipe ya Benediction yazamutse ikagera ku gipimo fatizo cya Afurika (Continental Team)?

Muri rusange kugira ngo ikipe runaka yemerwe na UCI ko yava ku rwego rwo hasi ikazamuka ku rwego rwisumbuye rwo kwitabira amasiganwa akomeye nk’ikipe (Club), bisaba ko hari ingingo zimwe na zimwe iba yujuje zirimo; umubare w’abakinnyi batari munsi y’umunani (8) ariko na none batarenze 16, kuba bafite ubwishingizi bw’ubuzima, kuba bahembwa imishahara izwi, kuba abayobozi b’ikipe baratanze amafaranga yo kwiyandikisha kuko hari aho usanga anagera mu bihumbi icyenda by’amadolari ya Amerika (9,016 US$). Iyo kipe igomba kuba nibura ifite ibihumbi bitari munsi ya 5,500 by’amadolari ya Amerika kuri konti ya Banki ndetse abakinnyi bakaba bafite amasezerano y’akazi.


Benediction Excel Energy ifite amagare umunani (8) mashya ahenze izakoresha muri Tour du Rwanda 2019

Sempoma ahamya ko izi ngingo zose nka Benediction bazinyuzemo kugeza ku munota wa nyuma bazigeraho kuri ubu bakaba bishimira ibyagezweho.

“Kugira ngo ikipe izamuke ku rwego rwa Afurika (Continental) byadusabye imbaraga kuko ni igikorwa kigoye kuko byadusabye amafaranga menshi, bisaba kugaragaza abakinnyi ufite, kugaragaza umutungo ufite, amafaranga uzakoresha aho uzayakura, ukagaragaza ubwishingizi ufite niba buri mpuzamahanga. Nyuma ukanagaragaza niba ishyirahamwe ubarizwamo rikuzi ndetse ukanagaragaza ko abakinnyi ubahemba”. Sempoma


Sempoma Felxi umuyobozi akaba n'umutoza wa Benediction Excel Energy wanagize uruhare rurambuye mu kuyishinga muri 2005

Sempoma Felix arashima cyane itangamakuru ryabaye inyuma ya Benediction Excel Energy mu myaka 14.

“Byafashe urugendo rurerure kugira ngo tubigereho ariko ikindi navuga, sinakwibagirwa uruhare rw’itangazamakuru kuko kugira ngo abaterankunga nka Excel Energy batumenye n’abandi bose ntabwo nabura kuvuga ko itangamakuru ari ryo ryabigizemo uruhare”. Sempoma


Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bazakinira Benediction Excel Energy muri Tour du Rwanda 2019 akaba abitse shampiyona ya 2018

Benedictio Excel Energy ni imwe mu makipe (Clubs) azitabira Tour du Rwanda 2019 ndetse Sempoma akaba avuga ko ari ikipe ihabwa amahirwe yo gutwara isiganwa kuko ngo ni ikipe ikomeye nayo ku mugabane wa Afurika.


Nkurunziza Yves umukinnyi ukiri muto wa Benediction Excel Energy


Nsengimana Jean Bosco ubitse Tour du Rwanda 2015 amaze imyaka umunani (8) muri Benediticon Excel Energy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND