RFL
Kigali

Muri 356 umwami Constantius II yatanze itegeko ryo gufunga insengero zose z’abatari abagatolika: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/02/2019 10:25
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 8 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Gashyantare 2019, ukaba ari umunsi wa 50 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 315 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu umnsi mu mateka y’isi:

356: Umwami w’abaromani Constantius II yatanze itegeko ryo gufunga insengero zose z’abatari abakirisitu (abagatolika) mu bwami bw’abaroma bwose.

1884: Inkubi z’imiyaga zigera kuri 60 zibasiye amajyepfo ya Leta zunze ubumwe za Amerika, zikaba zibarirwa mu nkubi z’imiyaga zikaze zabayeho mu mateka y’iki gihugu.

1959: Ubwongereza bwahaye igihugu cya Chypres ubwigenge, bwagezweho byuzuye tariki 16 Kanama 1960.

1985: William J. Schroeder niwe muntu wa mbere washyizwemo umutima w’umukorano wabashije gusohoka mu bitaro agakomeza kubaho.

Abantu bavutse uyu munsi:

1473: Nicolaus Copernicus, umuhanga mu mibare no mu bumenyi bw’ikirere w’umunya-Pologne, akaba ariwe wavumbuye uburyo isi izenguruka izuba mu gihe byavugwaga ko izuba rizenguruka isi nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1543.

1977: Gianluca Zambrotta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1979: Sergio Júnior, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1979: René Renno, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1986: Marta Vieira da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1993: Mauro Icardi, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1993: Victoria Justice, umukinnyikazi wa filime, umuririmbyikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2007: Celia Franca, umubyinnyi w’umunyakanada ukomoka mu bwongereza akaba ariwe washinze itorero ry’imbyino ry’igihugu cya Canada yitabye Imana, ku myaka 86 y’amavuko.

2013: Lou Myers, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.

2013: Hubert Schieth, umutoza w’umupira w’amaguru w’umudage yitabye Imana, ku myaka 86 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND