RFL
Kigali

Ndi kugenda nzamuka gahoro gahoro-RUSHESHANGOGA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/02/2019 10:26
2


Rusheshangoga Michel umukinnyi ukina yugarira mu ikipe ya APR FC n’Amavubi avuga ko muri iyi minsi agenda yumva azamuka mu mikinire nyuma yo kuba atangiye kubona umwanya wo gukina, igihe kije amaze iminsi adahagaze neza.



Muri Nyakanga 2017 ni bwo Rusheshangoga Michel yasohotse muri APR FC agana muri Singida United muri Tanzania mbere yo kongera kugaruka muri Mutarama 2018 agahabwa amasezerano mu ikipe ya APR FC yamukujije ndetse ikamugira umukinnyi ukomeye wanagize ibihe byiza mu ikipe y’igihugu Amavubi.


Rushesheshangoga Michel umwe mu bakinnyi bazi kurengura umupira ukagera kure

Bigendanye no kuba yarabanje kumara igihe adakina, Rusheshangoga Michel yaje gusa n'aho asubira hasi mu mikinire ndetse n’ibiro biza kwiyongera. Umwaka w’imikino 2017-2018 wamubereye umwanya wo kwiyitaho no gukora imyitozo ikakaye kugira ngo arebe niba yagaruka mu murongo, muri icyo gihe yagiye abona iminota micye yo gukina kugeza mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018-2019 ubwo yatsindaga igitego batsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona, igitego cyatumye abafana bongera kumufataho umwanya bakamuganiraho.


Rusheshangoga Michel mu bakinnyi b'Amagaju FC bamuviriyeho inda imwe

Bitewe nuko uyu musore w’i Muhanga yaje avuye muri Tanzania agasanga umwanya we wafashwe na Ombolenga Fitina, byabaye ngombwa ko agenda yitabazwa mu mutima w’ubwugarizi ndetse rimwe na rimwe akaba yakina aca mu ruhande rw’ikibuga (Iburyo), kuri ubu Ombolenga Fitina ari muri Serbia bityo bikaba byarabaye umwanya mwiza kuri Rusheshangoga Michel kugira ngo yongere yigaragaze nta nzitizi.


Rusheshangoga Michel (22) yari kapiteni i Nyamagabe

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashantare 2019, APR FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, Rusheshangoga Michel yakinnye iminota 90’ ari inyuma iburyo ndetse yari na kapiteni w’ikipe kugeza ku munota wa 90+2’ ubwo hinjiraga Iranzi Jean Claude akamuha igitambaro.


Rusheshangiga Michel (22) na Buregeya Prince Caldo (18) bashyize hagati Irambona Fabrice wanakinnye muri APR FC

Nyuma y’umukino, Rusheshangoga Michel yabwiye abanyamakuru ko umukino utari woroshye ahanini bitewe n’ikibuga cyatumye badakina umukino wabo basanganywe wo guhanahana umupira, gusa ngo uburyo bari bize bwo gukina bwabahaye umusaruro.

Agaruka ku rwego rwe ku giti cye, Rusheshangoga yavuze uko yiyumva agenda azamuka buhoro buhoro kandi ko abafana ba APR FC abasaba kuba hafi y’ikipe kuko ngo yiteguye kubaha ibyo afite byose ikipe ikabona amanota atatu ya buri mukino.

“Mu by’ukuri koko Ombolenga agihari twakomeje guhatana cyane, ntabwo nagiye mbona umwanya uhagije wo gukina ariko mu by’ukuri iki nicyo gihe cyanjye ngo nkomeze gukora cyane. Hari urwego rw’imbaraga ntaragarura neza ariko numva ngenda nzamuka umunsi ku wundi, nkaba nizeza abafana ba APR FC ko nzakomeza kwitanga ngo tubone amanota atatu”. Rusheshangoga


Rusheshangoga Michel yemera ko agenda azamura urwego gahoro gahoro

Agaruka ku kuba ikipe ya APR FC ikomeje kuba ku mwanya wa mbere, Rusheshangoga Michel yavuze ko ari inzira nziza igana ku gikombe ariko ko kandi batagomba kwirara kuko inyuma yabo hari amakipe akomeye kandi ashaka igikombe.

“Ntabwo byoroshye kubera ko hari amakipe aturi inyuma. N’ubwo turi aba mbere ariko umutoza akomeza kutubwira ko nta kipe nto ibaho ahubwo ko icya ngombwa ari amanota atatu, tukareba umukino ku wundi bityo ko bizakomeza kudufasha”. Rusheshangoga



Rusheshangoga arasaba abafana gukanguka bakamenya ko igikombe gisaba imbaraga

Rusheshangoga avuga ko abafana ba APR FC basabwa kuba benshi ku kibuga kugira ngo babatere imbaraga zo guhatana imbere y’amakipe kuko ngo urugamba rw’igikombe cya shampiyona rurakomeye, bityo bakaba bakeneye umurindi w’abafana n’abakunzi ba APR FC.



Abafana ba APR FC ubwoba bwari bwabatashye mu minota ya nyuma batinya ko byaba 2-2



Abafana ba APR FC ku kibuga cya Nyagisenyi i Nyamagabe mu ntara y'amajyepfo

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dudu5 years ago
    Ulimwengu azaba nka ya bus yaba rayon cyangwa yamabati yababandi na kinani ntazatsinda Kimenyi
  • Dudu5 years ago
    Intare zizagitwara du bien ou du mal





Inyarwanda BACKGROUND