RFL
Kigali

Gaël Faye yishimiwe amurika igitabo ‘Gahugu Gato’, umurongo w’abacyiguraga wari muremure-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2019 5:27
0


Umuririmbyi akaba n’umwanditsi ukomeye Gaël Faye yishimiwe mu buryo bukomeye ubwo yamurikaga igitabo yise ‘Gahugu Gato’ mu iserukiramuco ryiswe ‘Isaano Arts Festival’. Umurongo w’abaguraga iki gitabo banyuzwe n’inkuru ikubiyemo wari muremure.



Kuri uyu wa mbere tariki 19 Gashyantare 2019 muri Kigali Culture Village ahazwi nka Camp Kigali niho Gaël Faye yamurikiye igitabo cye yise “Petit Pays” (Gahugu Gato) cyahinduwe mu Kinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza.

Yafashijwe n’Umubiligikazi Tinne Kickens uvuga ikinyarwanda adategwa, Samuel Kamanzi uririmba anacuranga gitari ndetse na Herve Kimenyi uzwi muri ‘Comedy Knight’ wamufashije gusoma aka gatabo mu Kinyarwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri iki gitabo “Gahugu Gato” Gaël Faye acyimurikiye mu Rwanda, kuko muri Gashyantare 2017 yacyimurikiye mu nzu rusange y’ibitabo iherereye ku Kacyiru mu gitaramo cyarimo abagera kuri 300 barimo na Madamu Jeannette Kagame.

Gaël Faye yongeye ku kimurikira mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cy’ubuvanganzo cyarimo abantu benshi bakunda gusoma. Barimo Miss Shanel, Mani Martin, Peace Jolis, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco(Ralc)  Dr.Vuningoma Jacques n’abandi batandukanye banyuzwe n’inkuru ikubiye muri aka gatabo.

Gael Faye yishimiwe amurika igitabo yise 'Gahugu Gato'. Yashimiye abantu bose bitabiriye uyu muhango.

Gaël Faye abara inkuru y’ umwana wavukiye mu gihugu cy’u Burundi, Ise ari umufaransa uri mu kazi naho Nyina akaba Umunyarwandakazi wahahungiye. Gaël Faye niwe uba wivuga! Avuga uburyo igihugu cy’amavuko yise ‘Petit Pays” (Burundi) cyari paradizo kuri we, inshuti ze, umuryango we n’abandi bose intero ari imwe.

Avuga ko amacakubiri mu Burundi no mu Rwanda yatumye ubuzima buhinduka. Akavuga ko n’ubwo yaje guhungishirizwa i Burayi, yasanze na ho afatwa nk’umunyamahanga. Amaze gukura yagarutse muri Afurika ku ivuko akuruwe no gukunda gusoma ndetse no kwandika.

Igitabo cya Gael Faye gifite paji 192 yakimuritse mu buryo bwa gihanzi na gisizi. Yanyuzagamo akaririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe afashwa na Samuel Kamanzi. Ni ibintu byanyuze abitabiriye umugoroba yamurikiyemo iki gitabo. Yaririmbye indirimbo nka “Pili Pili sur un croissant au Beurre’, n’izindi.  

Herve Kimenyi wifashishijwe mu kubara inkuru ikubiye muri iki gitabo, yabwiye INYARWANDA, ko imyaka itanu ishize amenyanye na Gael Faye. Avuga ko bahujwe n’inshuti yabo Mucyo. Yongeraho ko bahuye ubwo Gael Faye yari amaze gushyira hanze alubumu ye ya mbere.

Akomeza avuga ko na mbere hose Gael Faye yari afite ubushobozi bwo kwandika inkuru, ndetse ngo ni nabwo buryo yandikamo indirimbo ze. Yavuze ko Gael Faye akora indirimbo irimo ubushakashatsi, yumvikanisha ko ari umunyabwenge.

Yumvise ko Gael Faye yakoze ikindi gitabo, agashyira hanze filime n’ibindi ntibyamutangaza akurikije ukuntu amuzi. Yavuze ko ubutumwa bukubiye mu gitabo ‘Gahugu Gato’ cya Gael Faye bufite ikintu kinini buvuze.

Yagize ati “ ‘Gahugu Gato’ ni inkuru y’urukundo rw’umwana, n’umuryango, n’igihugu cye nshuti ze n’abantu yakuranye nabo. Hanyuma n’ukuntu bimugiraho ingaruka iyo bibaye ngombwa ko ahava. Kandi agatana n’umuryango we.”

Yakomeje ati “Mu by’ukuri n’inkuru ya Jenoside n’intambara zose zabaye i Burundi ariko mu magambo y’umwana. Kwakundi nyine ava mu bwana no mu butesi agahita akura vuba vuba Isi iruhande rwe ahantu hose irimo irashya, irimo iraturika, bikaba ngombwa y’uko b’abantu bakuranye buri wese ahitamo aho ajya bagatandukana. Ni umuryango ugasenyuka.”

“Ni urukundo ariko na ‘trauma’, Ni inkuru yacu twese. Buri jambo ryose usomye wibonamo.

Avuga ko uburyo Gael Faye yanditsemo iki gitabo buri ku rwego rwo hejuru kuko iyo usoma igitabo uba wumva ko ari inkuru yawe. Ngo iyo umuntu ageze ku kigero cyaho ashobora kwandika igitabo buri wese akumva ko ari inkuru ye ari gusoma aba ageze kurundi rwego.

Ashimangira ko mu gihe amaze aziranyi na Gael Faye, yamubonyeho ‘ikinyabupfura’ kidasanzwe. Ngo yerekana ko akazi arimo koroshye nyamara ngo kaba gakomeye. Avuga ko ari umuntu ugira imbaraga mubyo akora, icyo ashaka akakigeraho, yubaha akazi kandi nta bunebwe agira mu kazi, ikirenze kuri ibyo yubaha abantu bose baba bamutegereje.

Igitabo ‘Gahugu Gato’ cyahinduwe mu Kinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza (Umusemuzi). Gifite paji 192, cyakozwe na Rwanda Arts Initiative iyoborwa na Dorcy Rugamba; ishimira abahanga barimo Leon Mandali, Faustin Kagame, Jean Richard, Natacha Muziramakenga, Chris Schwagga n’abandi.

Samuel Kamanzi uririmba agacuranga na gitari yafashije byihariye Gael Faye.

Herve Kimenyi avuga ko imyaka itanu aziranyi na Gael Faye yabonanye 'discipline'.

Abantu bitabiriye ku bwinshi....

Dr.Vuningoma Jacques Umuyobozi muri Ralc ni umwe mu baguze igitabo cya Gael Faye.

Umubiligikazi watangiriye bitewe n'uburyo avugamo neza ikinyarwanda adategwa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND