RFL
Kigali

Google na Apple zikomeje kwamaganwa zizira ikoranabuhanga (app) ribuza abagore bo muri Arabiya Sawudite gukora ingendo batabiherewe uburenganzira n’abagabo babo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/02/2019 14:19
0


Izi sosiyete ziri muri zimwe mu zikomeye ku isi zikomeje kwamaganirwa kure kuko zifite ikoranabuhanga (App) ifasha abagabo kumenya ubuzima bw’abagore babo umunsi ku munsi, ibyo impirimbanyi zirengera uburenganzira bwa muntu zifata nko guheza abagore.



Isosiyete z’ikoranabuhanga Google ndetse Apple zatangaje ko zigiye gukora iperereza ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (app) ikoreshwa muri Arabiya Sawudite igafasha abagabo kugenzura imigenzereze y’abagore yabo umunsi ku munsi cyane cyane ingendo aba bagore bakora.

Benshi mu banyamerika bari mu nzego zo hejuru muri iki gihugu basabye izi sosiyete gusenya iri koranabuhanga ryitwa Absher.Benshi muri aba baravuga ko iyi koranabuhanga (app) ribuza abagore kugenda nta mpushya bahawe n’abagabo babo cyangwa abandi abagabo bo mu miryango yabo muri Arabiya Sawudite.


iyi

Imwe mu mbonerahamwe y'iyi app yerekana uburyo umugabo aha umugore we cyangwa uwo mu muryango we uruhushya rwo kugira ingendo zitandukanye hirya no hino ku isi

Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abagore nka Human rights watch, Amnesty International bavuga ko isosiyete zikomeye z’abanyamerika nka Google na Apple zitari zikwiye guhonyora uburenganzira bwa mnr zagakwiye gukingira ahubwo.

Iyi miryango yemeza ko izi sosiyete zitari zikwiye gutera ingabo mu bitugu politiki ziheza abagore. Google na Apple zose zitifuje kugira byinshi zitangaza zemeje ko zigiye gutangira iperereza kuri iri koranabuhanga harebwa niba ryahagarikwa .

Src: Business insider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND