Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bagaragaje ibikorwa mu mwaka wa 2018, ibi byaje gushyirwaho akadomo n’igikombe yegukanye mu irushanwa rya Prix Decouvertes ritegurwa na radiyo y’abafaransa RFI. Uyu muhanzi yahagurutse mu Rwanda aho atangiye ibitaramo bye mu bihugu binyuranye bya Afurika nka kimwe mu bihembo yagenewe.
Yvan Buravan uzaririmba mu bitaramo binyuranye yahereye ku gitaramo cya AMANI Festival iserukiramuco rya muzika riri kubera i Goma ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yataramiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, ahita agaruka mu Rwanda nta kunyura mu rugo we n’ikipe ye bahise berekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe ngo bafate urugendo ruberekeza i Bamako muri Mali aho agiye guhera ibitaramo bye.
Ibitaramo Yvan Buravan agiye gukora
Ibi bitaramo bizahera muri Mali mu mujyi wa Bamako tariki 20 Gashyantare 2019. Tariki 22 Gashyantare 2019 Yvan Buravan azerekeza muri Benin mu mujyi wa Cotonou bukeye bwaho tariki 23 Gashyantare 2019 yerekeze muri Togo aho azataramira mu mujyi wa Lome. Nyuma y'iki gitaramo tariki 27 Gashyantare 2019 azataramira muri Tchad mu mujyi wa N'djamena.
Tariki 2 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Niger mu mujyi wa Niamey tariki 6 Werurwe 2019 ataramire muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti. Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.
Yvan Buravan n'ikipe bajyanye berekeje i Bamako
Nasoza ibi bitaramo Yvan Buravan azahita agaruka mu Rwanda aho azaba aje kwifatanya n'abandi banyarwanda muri gahunda zo kwibuka mu nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y'ibi bihe Yvan Buravan azahita yerekeza mu Bufaransa aho azakorera igitaramo gikomeye agashyikirizwa ku mugaragaro n'igihembo cye nk'umuhanzi wegukanye Prix Decouvertes.
TANGA IGITECYEREZO