Umukobwa w’imyaka 20 ukomoka muri Brazil witwa Layane Dias muri 2018 yapfumuye ku mazuru bisanzwe bikorwa na benshi nk’umurimbo. Ibi yashakaga ko biba umurimbo ariko byamuviriyemo uburwayi bidakira ndetse busiga amaguru ye yarabaye ibinya ku buryo atazongera kuyagendesha ukundi.
Layane ngo yapfumuye amazuru muri Nyakanga 2018 ava amaraso ariko yumva ni ibisanzwe ashakisha imiti yoroheje ivura ibisebe ndetse igabanya ububabare. Nyuma y’iminsi micye ariko yatangiye kumva ababara amaguru akayoberwa impamvu yabyo.
Nyuma yo gupfumura ku mazuru, ngo byamwanduje uburwayi bwatumye mu ruti rw’umugongo we hazamo amashyira mu tugufa dutatu. Uyu mukobwa avuga ko atigeze ahangayika na mba amaze kubona ko yapfumuye amazuru akava amaraso ndetse aho yapfumuye hakabyimba. Amazuru ye yaramaze gukira burundu hatakimbyimbye cyangwa ngo ababare, nibwo yatangiye kuremba cyane amaguru akajya amurya, agana ku bitaro ngo barebe ikibazo yaba afite. Abaganga babanje kuyoberwa ikibazo uyu mukobwa yaba yaragize.
Layane asigaye agendera mu kagare nyuma yo gupfumura amazuru ntibigende neza
Nyuma yo kumufata ibizamoni bitandukanye, basanze hari udukoko
tudasanzwe (bacterias) twitwa Staphylococcus aureus twakwirakwiriye mu
maraso ye. Abaganga bahise bamubaza niba hari ibikomere yaba afite ku mazuru n’ahandi
ku mubiri utu dukoko dukunze kwibasira. Nibwo uyu mukobwa yabasobanuriye uko
byagenze ubwo yapfumuraga amazuru. Ububabare yari afite mu maguru bwaje kuvamo
kuba ikinya burundu umubiri wose, uyu mukobwa ntiyongera kubasha kugenda. Nyuma
yo kumucisha mu cyuma, bamuhaye ubuvuzi baramubaga bituma ubwo burwayi
bahagarara gukwirakwira mu mubiri ariko
amaguru yo yari yaramaze kwangirika ku buryo uyu mukobwa azajya agenda mu
kagare ubuzim bwe busigaye.
Uyu mukobwa avuga akimara kubwirwa ko atazongera kugendesha amaguru ye byamuteye agahinda kenshi gusa ngo nyuma yaje kwiyakira abonye ko hari abandi babayeho nkawe kandi bakabasha kubaho bishimye. Abaganga babajijwe impamvu nyamukuru ishobora gutera ikibazo nk’iki mu gihe umuntu apfumura amazuru, basobanuye ko biterwa n’aho umuntu yapfumuye ndetse n’imitsi ishobora kuhakomerekera bigendana n’akamaro ifitiye umubiri. Ikindi kandi ngo ni ngombwa gukora isuku ihagije igihe wapfumuye amazuru, wabona ugize ikibazo cyo kubyimbirwa cyangwa kuva amaraso cyane ukihutira kujya kwa muganga.
TANGA IGITECYEREZO