RFL
Kigali

Abakozi ba MTN bahuriye mu gitaramo MTN Staff Thanksgiving batumiyemo Healing WT bashima Imana ku byo yabakoreye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2019 12:27
0


Ku nshuro ya 15 abakozi ba MTN Rwanda bakoze igitaramo MTN Staff Thanksgiving mu ntego nyamukuru yo gushima Imana ku byo yakoze byose haba ku bakozi ba MTN Rwanda ndetse no kuri iyi kompanyi muri rusange.



MTN Staff Thanksgiving 2019 yabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019 ibera i Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda. Ni igitaramo cyateguwe n'abakozi ba MTN Rwanda ndetse gisanzwe kiba buri mwaka aho kuri ubu byari ku nshuro ya 15. Intego y'iki gitaramo ni ugushima Imana no kuyereka ibiri imbere kugira ngo izabashoboze ndetse ibakorere n'ibirenze ibyo bayisabye.


Alain Numa ni we wayoboye iki gitaramo

MTN Staff Thanksgiving 2019 yatangiranye n'igikorwa cy'urukundo aho kuri uyu wa Gatanu ahagana isaa Munani z'amanywa abakozi ba MTN Rwanda berekeje i Gahanga muri Kicukiro bagasura Centre de Jeunes et Enfants Handicapes (inshuti zacu) yita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe. MTN Rwanda yateye inkunga iki kigo igiha ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, babemerera Radio, Televiziyo ndetse na Interineti mu gihe cy’umwaka.

Ubwo bari basuye ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe/ Ifoto: Iradukunda Dieudonne

Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu kuva Saa kumi n'ebyiri kugeza saa tatu habaye igitaramo MTN Staff Thanksgiving cyo gushima Imana ku byo yakoze byose kuri kompanyi ya MTN Rwanda no ku bakozi bayo. Ni igitaramo cyatumiwemo Healing Worship Team itsinda rihagaze bwuma muri iyi minsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse riherutse no kwegukana igikombe cya Groove Awards Rwanda nk'itsinda ryakoze kurusha ayandi yose yo mu Rwanda muri 2018.

Abari muri iki gitaramo cyayobowe na Alain Numa, bataramiwe kandi na Arsene Tuyi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe'. Umuvugabutumwa yari Pastor Zigirinshuti Michel uri mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda. Healing Worship Team yaririmbye indirimbo eshanu ari zo; Ibiriho ubu, Amba Hafi, Mwami icyo wavuze, Nguwe neza na Nta misozi. Baziririmbye basimbuka muri bwa buryo bwabo, ibintu byashimishije cyane abakozi ba MTN.


Healing Worship Team yashimishije benshi

Healing WT yaboneyeho gutumira abakozi ba MTN mu gitaramo iri gutegura kizaba tariki 3/3/2019 kizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena aho bazaba bari kumwe na Patient Bizimana n'amwe mu matsinda akunzwe mu Rwanda. Rumenge Etienne umuyobozi wa Healing WT yashimiye cyane MTN ku bw'igikorwa cy'indashyikirwa iherutse gukora ikazana Don Moen mu Rwanda mu gitaramo MTN Kigali Praise Fest Edition I cyabaye tariki 10 Gashyantare 2019. Yavuze ko Don Moen ari umuhanzi ukunzwe cyane ku isi, bityo kumuzana mu Rwanda akaba ari ibintu byashimishije bikomeye abanyarwanda benshi cyane bahoranaga inyota yo gutaramana nawe.


Rumenge Etienne (iburyo) umuyobozi wa Healing Worship Team, uri hagati ni Kibonke Muhoza umutoza w'amajwi akaba n'umucuranzi

Benshi mu bakozi ba MTN Rwanda bafashe ijambo bashimiye Imana yabashoboje muri byose bagezeho cyane cyane bayishimira ko yabagejeje kuri byinshi muri 2018. Bavuze ko imbaraga z'amasengesho zafashije MTN Rwanda kugera kuri byinshi. Pastor Zigirinshuti Michel yigishije ijambo ry'Imana riri mu Itangiriro 35:1-4. Yasabye abakozi b'iki kigo kujya bibuka umusozi bahuriyeho n'Imana ubwo bayihamagaraga ikabasubiza, bityo bibatere gushima Imana no kuyikunda ndetse no kuyikorera. Yabasabye kwirinda uburiganya mu kazi kabo kuko bizabahesha umugisha mu buryo bukomeye.


Pastor Zigirinshuti yasemurirwaga mu cyongereza na Barbara Umuhoza

Ruyenzi Enock ukuriye abakozi muri MTN Rwanda ni we wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo aho yari ahagarariye umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker utabashije kuboneka. Mu ijambo rye, Ruyenzi Enock yavuze ko ari ingirakamaro guhora bashima Imana. Ati: "It is very important ko buri gihe duhora dushima Imana. Nta mpamvu n'imwe tutashima Imana." Yakomoje ku bihembo bikomeye baherutse guhabwa i Dubai, avuga ko ari Imana yabibahesheje. Asoza yasabye buri mukozi wa MTN Rwanda wari uri muri iki gitaramo, kuzazana inshuti ye ubutaha muri MTN Staff Thanksgiving 2020 bagafatanya kunezererwa Imana.


Ruyenzi Enock ukuriye abakozi muri MTN Rwanda



Alain Numa yarwaje benshi imbavu


Pastor Zigirinshuti yasabye abakozi ba MTN kujya bibuka aho Imana yabakuye, bikabatera guhora bayishima

Healing Worship Team mu gitaramo MTN Staff Thanksgiving 2019


Abakozi ba MTN bishimiye cyane gutaramana na Healing WT


Diane ishyiga ry'inyuma muri Healing Worship Team

Arsene Tuyi yaririmbye muri iki gitaramo

Bizihiwe mu buryo bukomeye



Judith umwe mu bagize itsinda ry'Abinginzi muri MTN Rwanda


Abakozi ba MTN bafashe umwanya uhagije wo gutambira Imana


Nyuma yo gusangira iby'Umwuka banasangiye ibyubaka umubiri

REBA HANO ANDI MAFOTO

REBA HANO UKO HEALING WT YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO

">

AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND