RFL
Kigali

Kenya: Salvation Kid (Susuru John Peter) yiyemeje gukora cyane muri 2019 akegukana ibihembo mu Rwanda no hanze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/02/2019 18:39
0


Susuru John Peter uzwi mu muziki nka Salvation Kid, umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Kenya yadutangarije imishinga afite muri uyu mwaka wa 2019 ijyanye n'umuziki. Mu byo ateganya kugeraho muri uyu mwaka harimo no gukora indirimbo nshya nyinshi.



Salvation Kid ari we Susuru John Peter ni umusore w'imyaka 25 y'amavuko. Yatangiye kuririmba kera akiri umwana, gusa asohora indirimbo ye ya mbere muri 2015 ayikorewe na Shukulu wo mur korali IRIBA y'i Huye. Amaze gukora indirimbo eshanu z'amajwi n'imwe y'amashusho. Indirimbo ze ni: Imbabazi zawe, Nkoramutima, Nitazame, Nzajya ngushima na Unanifahamu.


Salvation Kid asengera muri AEBR Butare i Tumba iyo ari mu Rwanda. Iyo ari muri Kenya asengera muri Christoco church. Yabwiye Inyarwanda.com ko intego ari ukuvuga ubutumwa, abantu bagakizwa bakabona ubugingo. Abajijwe umuhanzi afatiraho icyitegererezo, yavuze ko ari Guardian Angel wo muri Kenya, uyu akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu karere mu muziki wa Gospel ndetse by'akarusho muri 2018 yegukanye igihembo cy'umuhanzi wahize abandi muri Kenya mu irushanwa rya Groove Awards Kenya.


Salvation Kid yabwiye Inyarwanda ko uyu mwaka afite imishinga ikomeye ijyanye n'umuziki. Yagize ati: "Uyu mwaka nzaza gukorera indirimbo mu gihugu cyanjye no kumurika ibikorwa byanjye mu itangazamakuru ry'iwacu (Aravuga mu Rwanda) kandi nzakorana n'indirimbo na Patient Bizimana umwe mu ba Gospel bakomeye b'iwacu kandi uyu mwaka ndizera ko nzanatwara Up coming Gosper artist award haba mu Rwanda no muri Kenya kuko umuziki wanjye nywukorera muri Kenya."

REBA HANO 'NITAZAME' YA SALVATION KID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND