RFL
Kigali

Choeur International yashimishije abitabiriye igitaramo cyayo ku munsi w’abakundana, couple yari yambaye neza kurusha abandi yahembwe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/02/2019 14:49
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14/02/2019 nibwo muri Grand Legacy Hotel habereye igitaramo cya Choeur International cyari gikubiyemo indirimbo zitandukanye z’urukundo. Iki gitaramo kandi cyabayemo gutanga ibihembo ku bakundana bari bambaye neza kurusha abandi.



Iki gitaramo cyatangiye saa moya zirenzeho iminota micye, Choeur Internationa ibanziriza ku ndirimbo ziri classique. Benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo bari biganjemo abantu ubona ko bubatse ndetse n’abazanye n’abakunzi babo, cyo kimwe n’abizanye baje kwiyumvira umuziki gusa. Mu gice cya mbere cy’iki gitaramo hatangiye indirimbo yo gushima Imana no gusaba ko igitaramo cyaza kugenda neza. Muri iki gice kandi habayemo gucuranga indirimbo 3 zitandukanye z’abahanga mu byo gucuranga, izi zikaba zari zicuranze gusa abaririmbyi bataririmba.

Choeur

Choeur Inyternational bari babukereye mu mabara ya st Valentin

Igice cya kabiri cyihariwe n’abaririmbyi baririmbaga batari kumwe na korali, aha niho n’itsinda The Bright Five Singers bigaragaje baririmba indirimbo zitandukanye z’urukundo zakunzwe yaba izo mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Baririmbye ‘Umutoni’ ndetse n’iyitwa ‘Belle’.

Nyinshi mu ndirimbo zaririmbwe ni izisanzwe zizwi ariko hari izari zagiye zihindurwa n’abahanga mu by’umuziki bo muri Choeur International. Twavuga nka ‘Byanze’ ya Christopher, ‘All of Me’ ya John Legend, ‘Umunsi mwiza’ y’Impala, ‘Kanjogera’ ‘Can’t live if living is without you’ ya Mariah Carey n’izindi zitandukanye.

Choeur

Igitaramo cyasojwe n’imbyino no kwishima, bore ko hari hateguwe indirimbo zibyoroshya ari zo Colle Colle ndetse na Malaika ya Miriam Makeba. Muri iki gice cya nyuma kandi hahembwe couple yari yambaye neza kurusha abandi ihabwa indabyo ndetse n’ifoto y’urwibutso ya Choeur International iriho ubutumwa bwo kubasabira gukomeza gukundana.

choeur

Aba nibo bakundana bari bambaye neza kurusha abandi bahembwe

Andi mafoto reba hepfo gato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND