RFL
Kigali

Kayumba Deus yasezeranye imbere y’amategeko na Munezero Joanithan-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/02/2019 11:20
0


Kayumba Rudahunga Deus Perezida w’ikipe ya Basketball ikinira i Nyandungu yasezeranye imbere y’amategeko na Munezero Joanithan umukobwa bamaze imyaka itanu (5) bakundana.



Ni umuhango wabereye ku biro by’umurenge wa Remera ku gica munsi cy’uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019, itariki ihura neza n’umunsi isi yose iba yizihiza umunsi wagenewe abakundana uzwi nka “Saint Valentin”.


Kayumba Rudahunga Deus asinya mu gitabo cy'iranga mimerere ko yemera icyo amategeko ateganya hagati y'abashakanye

Kayumba Rudahunga Deus usanzwe afite akandi kazi, ni umutoza akaba na perezida w’ikipe ya Basketball ikinira ku bibuga bya La Palisse Hotel Nyandungu.


Munezero Joanithan umufasha wa Kayumba Rudahunga Deus asinya mu gitabo

Mu marushanwa aheruka gukinwa tariki 25 Kanama 2018, ikipe ya La Palisse BBC itozwa na Kayumba Rudahunga Deus yatsinzwe n’Imitali BBC amanota 54-52 ku mukino wa nyuma. Imihango y’ubukwe bwa Kayumba Rudahunga Deus na Munezero Joanithan irakomeza kuri uyu wa Gatanu no kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019.


Kayumba Rudahunda Deus (Ibumoso) na Munezero Joanithan (Iburyo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND