RFL
Kigali

Iradukunda Eric Radou ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya SKOL na March’Generation

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/02/2019 10:41
2


Iradukunda Eric Radou umukinnyi mushya mu ikipe ya Rayon Sports ukina inyuma ahagana iburyo ari ku rutonde rw’abakinnyi batatu b’iyi kipe bahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Mutarama 2019.



Ni igihembo kizatangwa tariki 20 Gashyantare 2019 ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports kiri mu Nzove ahari uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, umuterankunga mukuru w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.


Igihembo gitegurwa na March'Generation Fan Club ifatanyije na SKOL

Iradukunda Eric Radou wavuye muri AS Kigali nyuma y’umwaka w’imikino 2017-2018 akaza muri Rayon Sports, yahise abona amahirwe yo guhabwa umwanya wo kwigaragaza biba amahire kuri we kuko kuri ubu ni nimero ya mbere inyuma ku ruhande rw’iburyo umwanya wari ufitwe na Nyandwi Saddam.


Iradukunda Eric Radou yageze muri Rayon Sports ahita afatisha

Iradukunda Eric Radou ni umukinnyi ukiri muto ushobora gukina iminota 90’ atarananirwa, afasha Rayon Sports kuri uru ruhande cyane iyo bafite umupira bashaka kuwugeza imbere y’izamu ry’ikipe bahanganye kuko azi ibijyanye no gutegura imipira icaracara imbere y’izamu iciye hasi cyangwa hejuru (Centres).

Kuri uru rutonde, hariho Niyonzima Olivier bita Sefu umukinnyi wo hagati ariko usigaye akoreshwa aca mu mpande za Rayon Sports. Niyonzima muri Mutarama 2019 yagerageje gutsinda ibitego kuko ni bwo yatsinze ikipe ya Musanze FC igitego cyatanze amanota atatu i Musanze.


Niyonzima OLivier Sefu abitse igihembo cya Mutarama 2019

Niyonzima Olivier Sefu ni we ubitse igihembo cy’Ukuboza 2018 yahawe tariki 22 Mutarama 2019 mu Nzove. Icyo gihe yari yahigitse Sarpong Michael na Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports.

Ku rutonde rw’abakinnyi batatu (3) ba Rayon Sports bahatanira igihembo cya Mutarama 2019 hariho umunya-Ghana Sarpong Michael, akaba rutahizamu w’iyi kipe iheruka mu mikino y’amatsinda ya Total CAF Champions League 2017-2018.


Michael Sarpong ubu afite ibitego birindwi (7) aranahabwa amahirwe

Sarpong Michael unahabwa amahirwe kuri iki gihembo cy’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW), afite ibitego birindwi (7) muri shampiyona akaba arushanwa ibitego bitatu (3) na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport uyoboye n’ibitego icumi (10).


Uva ibumoso: Niyonzima Olivier, Sarpong Michael na Iradukunda Eric Radou






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsenga david5 years ago
    ese ushaka gufasha hariho uburyo buhe?
  • 07893853385 years ago
    arkeye nukuri,





Inyarwanda BACKGROUND