RFL
Kigali

RUBAVU: Ingengo y’imari ya Etincelles FC 2018-2019 yongeweho miliyoni 20 (20,0000,000 FRW)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/02/2019 14:27
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare 2019, mu karere ka Rubavu habereye inama njya nama idasanzwe yateranye kuri gahunda yo kwemeza ingengo y’imari ivuguruye izakoreshwa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2018-2019.



Ikipe y’Akarere ka Rubavu Etencelles Fc yongerewe Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20,000,000 FRW) azayifasha gukomeza kwitwara neza kimwe no kuzamura izindi mpano ziboneka mu karere ka Rubavu by’umwihariko mu mupira w’amaguru.

Ubusanzwe Akarere ka Rubavu kageneraga inkunga ikipe ya Etencelles ingana na Miliyoni mirongo ine (40) y’amafaranga y’u Rwanda (40,000,000 FRW), gusa ngo nyuma yo kwicara hakarebwa neza ingingo zose ku bijyanye n’imikorere ndetse n’icyafasha ikipe gukomeza kwiteza imbere by’umwihariko mu kuzamura impano z’Abanyarubavu iyi kipe yongerewe miliyoni 20 ziyongera kuri mirongpo ine (40) zari zisanzwe.


Ikipe ya Etincelles FC yahawe miliyoni 20 ziyongera kuri 40 yatangiranye umwaka w'imikino 2018-2019

Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida wa njyanama y’Akarere ka Rubavu Dushimimana Lambert yavuze ko amafaranga bongereye ikipe y’Akarere nayo ubwayo ari macye nk’uko bigaragara no mu zindi mpande. Gusa yizeza abakunzi ba Etencelles FC n’Abanyarubavu muri rusange ko ikipe izafashwa ibishoboka byose akarere kabona bifite akamaro kugira ngo ikomeze yitware neza ndetse inarusheho gukomeza kuzamura impano z’abana b’i Rubavu.

Yagize ati” Amafaranga twongereye ikipe yacu ni macye rwose. Mu buvuzi ni macye ariko burya n’aho dukura ni hato ugereranyije n’ibyo dushoramo. Amafaranga tugenera ikipe yacu ndetse n’imyidagaduro muri rusange aba ari macye ariko turizeza abakunzi b’ikipe ko tutazabatererana tuzakomeza dufasha ikipe yacu kimwe n’indi mikino muri rusange”.


Dushimimana Lambert umuyobozi w'inama njyanama y'Akarere ka Rubavu

Muri iyi ngengo y’imari 2018-2019, ku bijyanye n’ibikorwa remezo by’imyidagaduro mu karere ka Rubavu, gufasha urubyiruko kwerekana impano zabo binyuze mu cyiswe “Rubavu Talent Detection Center” hongerewe ho asaga Miliyoni umunani (8) asanga izindi umunani zari zisanzwe zishyirwa mu bikorwa by’imidagaduro mu karere ka Rubavu. Muri iyi ngengo y’imari 2018-2019 hakazakoreshwa Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda (16,000,000 FRW).


Ubwo inama njyanama y'Akarere ka Rubavu yari yinikije kuri uyu wa Gatatu

Akarere ka Rubavu kageze ku kigero cya 44.3 % mu mezi atandatu (6) ashize mu gihe mu ngengo y’imari izakoreshwa muri 2018-2019 hatowe ingengo y’imari ingana na 20,850,526,653. Ugereranyije ingengo y’imari akarere ka Rubavu kakoresheje mu ngengo y’imari 2018-2019 hiyongereyeho Miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

UMWANDITSI: KWIZERA Jean de Dieu (Inyarwanda.com/Rubavu)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND