RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara y’urukundo “Maladie d’Amour’’

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/02/2019 15:03
0


Indwara y’urukundo cyangwa 'Maladie d’Amour' mu rurimi rw’igifaransa; ni ndwara nk’izindi zose, ariko iyi ndwara yo itangirana n’ibimenyetso bitagaragara inyuma (psychologique), biherekezwa n’ibimenyetso bigaragara inyuma (physique).



Indwara y’urukundo iterwa n’iki?

Iyi ndwara iterwa n'uko umuntu aba afite urukundo rwinshi, ariko umukunzi we akaba atamuri hafi. Bikunda kubaho nk'iyo umukunzi wawe agiye kure yawe akamara igihe mutabonana, kandi mu minsi yo gutandukana urukundo rwanyu rwari rushyushye. Iyi ndwara kandi umuntu ashobora kuyirwara igihe atandukanye n’umukunzi we kandi yari akimukunze cyangwa ugakunda umuntu utagukunda cyangwa ukamukunda yikundira abandi wowe atakwiyumvamo, cyangwa ugakunda umuntu ariko we atazi ko umukunda.

Ibimenyetso by’indwara y’urukundo

Ibimenyetso by'iyi ndwara harimo; Kurwara umutwe, kubabara mu nda, gucibwamo, kudashaka kurya, kugira ibicurane kandi utari usanzwe ubirwaye, isesemi ndetse akenshi usanga umuntu urwaye iyi ndwara nta muntu ashaka kuvugisha, cyangwa ugasanga aririza nta mpamvu.

Bimwe mu bishobora gufasha umuntu urwaye indwara y’urukundo

Ibyafasha urwaye iyi ndwara ni ukunywa amazi menshi kuko bifasha umuntu urwaye amour dore ko aba ari gutekereza cyane. Ikindi cyamufasha ni ukwirinda kunywa inzoga cyangwa itabi, gukora siporo wibanda ku mikino ukunda cyangwa usanzwe ukina, kuryama ukaruhuka bihagije kandi ukagerageza guhora uryamira igihe kimwe no kubyukira igihe kimwe.

Niba iyo ndwara warayitewe n'uko umukunzi wawe akuri kure, kumuhamagara, kumwandikira ubutumwa uko umutekereje ukamubwira ibyiyumvo byawe byose byagufasha. Kuganira n’inshuti zawe zisanzwe, ukagerageza gusabana n’abantu birafasha, gukomeza kwigunga wenyine bigutera gutekereza umukunzi cyane bikakongerera uburwayi. Gusenga Imana birafasha cyane ku bakristu.

Mbese umukristu ashobora kurwara indwara y’urukundo?

Abakristu benshi bavuga ko nta mukristu ushobora kurwara Amour, ndetse benshi bavuga ko ari abadayimoni; nonese koko kurwara Amour ni abadayimoni? Nta mukristu ushobora kuyirwara? Indwara y’urukundo umuntu wese ashobora kuyirwara, kuko nta muntu udakunda, kandi abadayimoni n’urukundo biratandukanye.

Ariko iyo bigeze igiye umuntu arwara akaba yahera mu buriri cyangwa akajya mu bitaro ari umukristu, uwo muntu aba ari mu gihe cy'intege nke mu Mwuka, kuko iyo uri mu Mwuka ibintu byose urabitegeka bikemera, ariko kuvuga ko ari abadayimoni byo si byo. Kugeza ubu uretse abantu bagiye barwara iyi ndwara bagakira cyangwa abiyahura, ubushakashatsi ntiburagaragaza niba hari umuntu waba warishwe n’indwara y’urukundo atiyahuye.

Src: lasolutionestenvous.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND