RFL
Kigali

RDC: Mani Martin ni umwe mu bazatanga ikiganiro mu nama izahuza abahanzi bazitabira Amani Festival

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/02/2019 9:53
0


Guhera tariki 15 -17 Gashyantare 2019 ni bwo mu mujyi wa Goma ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe iserukiramuco rya muzika ryamamaye nka Amani Festival, ahatumiwe abahanzi banyuranye biganjemo ab'ibyamamare mu karere k’ibiyaga bigari.



Bamwe mu bahanzi bitezwe muri iri serukiramuco ni Fally Ipupa, Yvan Buravan, Butera Knowless n'abandi bahanzi banyuranye bakunzwe cyane mu karere. Usibye aba bahanzi bazaririmba, biteganyijwe ko abahanzi bafite inararibonye mu muziki bazatanga ibiganiro mu nama izahuza abahanzi ba hano mu karere iyi nama ikaba iteganyijwe muri iri serukiramuco. Mu bazatanga ibiganiro harimo na Mani Martin.

Mani Martin

Mani Martin umwe mu bazatanga ibiganiro munama izahuza abahanzi bazitabira AMANI Festival

Usibye Mani Martina ariko kandi undi munyarwanda uzatanga ibiganiro ni Might Popo umunyamuziki akaba n’umuyobozi w’ishuri rya muzika rya Nyundo. Mani Martin azava muri Amani Festival yerekeza muri Iserukiramuco rya FESPACO ribera muri Burkinafaso aho azajyana n'abandi bahanzi b'abanyarwanda bataratangazwa cyane ko hari ibikiri kumvikanwaho n’impande zombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND