RFL
Kigali

AMERIKA: Umunyarwanda Tchatching ufite umwihariko wo gukora injyana gakondo yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ejo heza’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 18:08
0


Ubusanzwe yitwa Ngunga Richard, yamamaye bikomeye nka Tchatching, izina akoresha muri muzika. Afite umwihariko wo gukora umuziki gakondo n'ubwo aba kure y’u Rwanda. Kuri ubu uyu musore w’umunyarwanda utuye muri Amerika yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ejo heza’ iherekejwe n’amashusho yayo.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com uyu musore yadutangarije ko izina ry’ubutore ari Icyusa cy’Ingenzi, amaze imyaka umunani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ubwo bitamubuza gusimbuka ngo asure igihugu cye cyane ko no muri Mutarama 2019 yari mu Rwanda. Kuri ubu yasubiye muri Amerika aho amaze igihe atuye. Uyu musore ahamya ko afite album ebyiri yamaze gukoraho kuri ubu akaba ari gukora Album ye ya gatatu.

UMVA HANO INDIRIMBO 'EJO HEZA' YA TCHATCHING

TCHATCHING

Tchatching umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Uyu musore yatangarije Inyarwanda.com ko yahisemo gukora injyana gakondo kuko ari injyana imutandukanya n’umuhanzi w'ahandi cyane ko injyana gakondo isobanura neza umuziki wo mu gihugu cye n’umuco w’igihugu cye indangamuntu agendana hose. Iyi ndirimbo nshya ya Tchatching yakozwe na Piano mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Ma~Riva.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘EJO HEZA’ YA TCHATCHING






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND