RFL
Kigali

Nsabimana Aimable yakinnye umukino wa mbere muri Police FC itsindwa na Vision FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/02/2019 14:53
0


Nsabimana Aimable myugariro waciye muri APR FC ariko akaba yari amaze iminsi muri Minerva Punjab mu Buhinde kuri ubu yatangiye akazi mu ikipe ya Police FC aho yakinnye umukino we wa mbere bagatsindwa ibitego 2-1.



Ibitego bya Vision FC byatsinzwe na Nkurunziza Etienne na Iradukunda Laurent mu gice cya kabiri cy’umukino mu gihe igitego cya Police FC cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 32’ w’igice cya mbere ku mupira yahawe na Mushimiyimana Mohammed.


Nsabimana Aimable (17) yakinaga umukino we wa mbere muri Police FC


Abakinnyi ba Vision FC bishimira igitego

Wari umukino ikipe ya Police FC yakinnye muri gahunda yo kwitegura umukino bazakiramo AS Muhanga hatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona igomba gutangira tariki ya 18 Gashyantare 2019.



Nsabimana Aimable wahoze muri APR FC yatangiye akazi muri Police FC

Police FC yakiniye ku kibuga cya Mumena kuko bagomba gutangira kuhamenyera kuko ikibuga cya Kicukiro batazongera kuhakinira mu minsi y’imibyizi kuko ngo birangaza abanyeshuri ba IPRC Kigali.

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC yari yatangije ikipe n’ubundi ya mbere asanzwe akoresha mu mikino ikomeye kugira ngo arebe niba iri ku rwego rwo gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona.




Ndayishimiye Antoine Dominique niwe watsindiye Police FC

Nduwayo Danny Barthez yari mu izamu. Ishimwe Issa Zappy, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Hakizimana Issa na Manzi Huberto Sinceres bari mu bwugarizi.

Eric Ngendahimana na Mushimiyimana Mohammed bari hagati mu kibuga bityo Ndayishimiye Antoine Dominique ari inyuma ya Songa Isaie. Iyabivuze Osee na Hakizimana Kevin Pastole baca mu mpande.


Hakizimana Issa Vidic myugariro mwiza Police FC ifite muri iyi minsi 



Mushimiyimana Mohammed (10) niwe watanze umupira wabyaye igitego 

Iyi kipe yakinaga ariko ukabona bararushwa hagati mu kibuga bitewe n'uko uburyo abakinnyi bari bahagaze byabonekaga ko harimo imyanya kuko Albert Mphande akoresha abakinnyi babiri bari hagati abandi bakaba bakinira imbere bitandukanye cyane n’uburyo Vision FC yakinaga uburyo bukoresha abakinnyi batatu hagati bahahora badatatana.


Vision FC ifite abakinnyi babonana neza mu kibuga 



Nzabanita David yinjiye asimbuye muri uyu mukino

Bitewe nuko Police FC yari ifite abakinnyi benshi bakinira imbere byaje kubaha amahirwe y’igitego ku mupira Mushimiyimana Mohammed yahaye Ndayishimiye Antoine Dominique agahita ayibyaza umusaruro ku munota wa 32’.


Muvandimwe JMV myugariro wa Police FC 

Nyuma y’iki gitego ikipe ya Vision FC yaje kwisanga mu mukino bityo batangira gukina imipira miremire ica mu mpande bityo banabona igitego ku munota wa 64’ gitsinzwe na Iradukunda Laurent wahoze muri Musanze FC mbere y'uko Nkurunziza Etienne yungamo ikindi ku munota wa 78’ nyuma y’uburangare bwabaye mu bugarira ba Police FC bityo Nduwayo Danny Barthez wari mu izamu akikanga ko bari baraririye.


11 ba Vision FC babanje mu kibuga

Mu gukora impinduka banaha abandi ngo bakine nibwo Nsabimana Aimable yinjiye mu kibuga asimbura Manzi Huberto Sinceres mu mutima w’ubwugarizi.

Iyabivuze Osee yasimbuwe na Jean Paul Uwimbabazi, Hakizimana Kevin Pastole asimburwa na Niyibizi Vedaste mu gihe Ishimwe Issa Zappy yahaye umwanya Mpozembizi Mohammed.


11 ba Police FC babanje mu kibuga 

Mushimiyimana Mohammed uhagaze neza hagati mu kibuga ha Police FC yasimbuwe na Nzabanita David, Cyubahiro Janvier asimbura Songa Isaie wakunze guhusha ibitego byabazwe, Eric Ngendahimana asimburwa na Ndayisaba Hamidou, Ndayishimiye Antoine Dominique aha umwanya Usabimana Olivier, Muvandimwe Jean Marie Vianney asimburwa na Niyondamya Patrick naho Nduwayo Danny Barthez aha umwanya Bwanakweli Emmanuel. Hakizimana Issa yasimbuwe na Muhinda Bryan.


Cyubahiro Janvier Savio ari mu bakinnye basimbuye

Ishimwe Issa Zappy (26) azamukana umupira  

Uwimbabazi Jean Paul (2)  agurukana umupira  


Abasifuzi b'umukino


Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND