RFL
Kigali

Hagiye kuba inama izahuza abahanzi na Rwanda Revenue Authority, abahanzi bashobora kuyisabiramo gusonerwa ibirarane

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2019 10:59
0


Mu minsi ishize ni bwo Rwanda Revenue Authority yatangiye gusoresha abahanzi ku mafaranga baba binjije mu bitaramo binyuranye ndetse n'akandi kazi bakora kabinjiriza amafaranga. Benshi mu bahanzi batangiye gukoresha amazina yabo nka kompanyi ariko nyamara abenshi ntabwo bari basobanukiwe iby'imisoro bagomba gusora.



Uku kudasobanukirwa kwatumye benshi mu bahanzi bari mu Rwanda bisanga barimo imyenda ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (Rwanda Revenue Authority) nyamara benshi batazi n'uko iyo myenda yaje yewe batanasobanukiwe iby'imisoro basabwa. Babinyujije mu ihuriro ryabo abahanzi batangiye ibiganiro na Rwanda Revenue ku buryo yasonera abahanzi ibirarane bayirimo bityo igatangira kubahugura bakinjira mu mwaka wa 2019 noneho babarirwa imisoro.

Mu by'ukuri benshi mu bahanzi babereyemo imyenda Rwanda Revenue Authority ubwoba ni bwose bibaza uko bizagenda.  Mu minsi ishize umuyobozi w'ihuriro ryabahanzi ba muzika mu rwanda Intore Tuyisenge yatangarije Inyarwanda.com ko hari ibiganiro batangiye na Rwanda Revenue ku buryo basonerwa ibijyanye n'ibirarane by’imisoro bishyuzwa ahubwo bagategurirwa amahugurwa atuma bamenya ibijyanye n'imisoro  bagomba gusora.

Intore Tuyisenge

Intore Tuyisenge (Iburyo) umuyobozi w'ihuriro ry'abahanzi ba muzika

Icyifuzo cy’abahanzi kuri ubu cyamaze kwemerwa hateguwe inama izahuza abahanzi muri rusange na Rwanda Revenue Authority, iyi ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Gasyantare 2019 ku cyicaro gikuru cya Rwanda Revenue Authority. Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ba muzika Intore Tuyisenge ngo kimwe mubizaba biganirwaho ni uguhugura abahanzi ibijyanye n’imisoro bagomba gutanga, ariko kandi ngo bizaba ari n’umwanya mwiza wo gusaba gusonerwa ibirarane bagiyemo iki kigo bataramenya ibijyanye n’iyi misoro.

Intore Tuyisenge yagize ati "Umuntu wese ufite aho ahuriye n’ubuhanzi asabwe kwitabira iyi nama kuko nitwe ifitiye inyungu, twese turatumiwe kandi bidufitiye akamaro nk’abahanzi. Utazaza ndatekereza ko atazongera kwitwaza ngo ntabyo yamenye cyane ko ibyinshi bizavugirwa muri iyi nama.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND