RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’isakazamajwi (World Radio Day): bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/02/2019 9:54
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 7 mu byumweru bigize umwaka tariki 13 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 44 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 321 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1633: Umuhanga mu bumenyi bw’ikirere n’imibare Galileo Galilei yagejejwe I Roma aho yari agiye kuburanishwa.

1668: Espagne yemeye igihugu cya Portugal nk’igihugu kigenga.

1931: New Delhi yagizwe umurwa mukuru w’ubuhinde.

1960: Nyuma y’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi byiswe Gerboise Bleue, ubufaransa bwabaye igihugu cya 4 ku isi gitunze ibisasu bya kirimbuzi.

2004: Abashakashatsi b’ikigo cya Harvard-Smithsonian Center for Astrophysics batangaje ko bavumbuye ibuye rya diamond rinini rya mbere ku isi, bise  BPM 37093 baje guhimba akazina ka Lucy bakuye ku ndirimbo y’itsinda ry’abongereza rya The Beatles yitwa Lucy in the Sky with Diamonds.

Abantu bavutse uyu munsi:

1974: Robbie Williams, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1979: Rafael Márquez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Mexique nibwo yavutse.

1980: Sebastian Kehl, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1981: Luisão, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Liam Miller, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ireland nibwo yavutse.

1989: Rodrigo Possebon, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1990: Mamadou Sakho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1991: Declan Gallagher, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.

1991: Eliaquim Mangala, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1976: Murtala Mohammed wabaye perezida wa 4 wa Nigeriya yaratabarutse, ku myaka 38 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’isakazamajwi (World Radio Day)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND