RFL
Kigali

Umugabo mwiza aba ameze ate?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/02/2019 12:13
0


Nyuma yo kubona ibimenyetso bigaragaza umugore mwiza, dore noneho ibimenyetso bigaragaza umugabo mwiza.



1. UMUGABO WUBAHA UMUGORE AKAMUHA AGACIRO 

Umugabo mwiza ni uwubaha umugore, akamugira umujyanama we muri byose, kandi ntagire umwanzuro n’umwe afata atamugishije inama; mbese akumva ko umugore we ari umuntu w’igiciro cyinshi imbere ye. Kandi iteka ryose iyo ugisha inama uba witeguye no kuba wahindura imigambi bitewe n’ibyo ukura mu nama baguha.

 2. UMUGABO UFATA INSHINGANO Z’URUGO NK’IZE 

Umugabo agomba kumenya ko inshingano zo gutunga urugo ari ize, akamenya ko kurya no kwambara by’umugore n’abana byose bimureba, ndetse akamenya ko iterambere ry’urugo ryose riri kumutwe we, naho umugore akaza ari umufasha. Mwibuke ko mu miruho Imana yaraze Eva, kurya yiyushye icyuya ntibirimo; ahubwo uwo muruho Imana yawuraze Adamu; byumvikane rero ko abagabo bagomba kuvunikira abagore n’abana babashakira ibibatunga, naho umugore akaba umufasha w’umugabo (akunganira umugabo). 

 3. UMUGABO WITA KUNSHINGANO ZO MU BURIRI 

Umugabo agomba kumenya ko umugore atazanwe no kurya, kunywa, kwambara cyangwa kuba mu mazu meza (n'ubwo nabyo biba bikenewe), kuko hari igihe aba yaravuye iwabo asize ibiruta ibyo yaje asanga, akemera kuza kubana nawe. Ugomba rero kumwitaho, ukamumara inzara n’inyota kubyo yaje ashaka, kuburyo atazaba mu buzima bwo kwifuza umugabo kandi amufite. 

 Src: notrefamille.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND