RFL
Kigali

Tonzi yavuze ku gitaramo cya Don Moen agaragaza ibyamushimishije cyane n'ibyo yanenze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2019 21:56
0


Tariki 10 Gashyantare 2019 ni umunsi utazibagirana ku banyarwanda bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko bataramiwe na Don Moen umuhanzi uri mu bakunzwe cyane ku isi. Tonzi witabiriye iki gitaramo yadutangarije byinshi agaruka ku byamushimishije ndetse n'ibyo yanenze.



Iki gitaramo cyiswe 'MTN Kigali Praise Fest Edition I' cyabereye muri Camp Kigali ku Cyumweru tariki 10/02/2019 cyitabirwa n'umubare munini w'abakunda indirimbo za Gospel. Ni igitaramo cyatewe inkunga na MTN Rwanda. Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ni umunyamerika w'icyamamare Don Moen, Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Columbus na Levixone wo muri Uganda watunguranye akaririmba muri iki gitaramo dore ko atari ari kuri poster. Benshi mu bitabiriye iki gitaramo bavuga ko banyuzwe n'imiririmbire ya Don Moen umuhanzi ukomeye ku isi wari ukoreye igitaramo mu Rwanda ku nshuro ya mbere.


Tonzi (ibumoso) mu gitaramo cya Don Moen

Umuhanzikazi Tonzi wamamaye mu ndirimbo 'Humura' uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya Don Moen agikuramo amasomo akomeye. Mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda.com Tonzi yavuze ibyamushimishije anagaragaza ibyo yanenze bityo asaba abahanzi bagenzi be n'abandi bategura ibitaramo kuzabyirinda ubutaha kuko byabangamiye benshi. Yagize ati: "Ni igitaramo nishimiye cyane kubona Don Moen Live byanshimishije cyane kuko indirimbo ze ndazikunda cyane. Icyanshimishije cyane ni ukuntu abantu b’ingeri zose bakitabiriye ari benshi, byari byiza cyane."

Ndashimira abateguye igitaramo, byari biteguye neza, set up, gahunda ibintu byose byari sawa, gusa abahanzi babaye benshi umutumirwa ajyaho bwije. Isomo nakuyemo ni uko umuhanzi abantu baba bazindutse baje kureba yajya ahabwa umwanya mu masaha meza, urabona nka Don Moen rwose iyo bamuha nka saa moya akajya kuri stage, twari kuramya pe kuko uriya mupapa ni umuntu usaba umwanya abantu batuje ariko byageze saa mbiri n’igice abantu ubona bashaka gutaha ariko badashobora kugenda batamubonye, aza bwije abantu bataha."


Don Moen mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali

Tonzi avuga ko kubona umuhanzi ukomeye ku isi aririmba abantu bamwe barimo gusohoka bataha ari ibintu bibabaje. Ati: "Kubona umuhanzi mukuru nk’uriya ari kuririmba abantu basohoka, nakuyemo isomo rwose. Imana yari yaduhaye ikirere cyiza twari dufite abantu beza, ibintu byose byari byiza, RG Congratulations kabisa na MTN ariko ikindi gihe bajye bibuka ko ari ku cyumweru ni umunsi abantu baba bagomba kwitegura kujya ku kazi bucyeye kandi abantu bari baje ku gihe, bagombaga nabo kubahiriza igihe. Njye ni ryo somo nakuyemo, ko ubutaha nanjye nkoze igitaramo najya nkora ku buryo abahanzi baba bacye ahubwo abatumirwa bo tuba twabonye tuje kureba akaba ari bo bahabwa umwanya uhagije naho ibindi byose congz kbsa."

UMVA HANO TONZI AVUGA KU GITARAMO CYA DON MOEN

Icyakora ku rundi ruhande Tonzi afite ishimwe rikomeye ku Mana kuba Don Moen yarakoreye igitaramo mu Rwanda nyuma y'imyaka irenga 20 abanyarwanda banyuranye bamutumira ariko bikananirana. Tonzi ati: "Comment yindi muri rusange ni ugushima Imana mu by’ukuri, urabona ko iyo abantu bafatanyije bishoboka. Urabona ko ba bahanzi twabonaga ko kugera inaha bishobora kuzatwara igihe ariko kubera abafatanyabikorwa ni ikintu cyiza ko turi kubona ibitaramo bikomeye biza mu gihugu cyacu."

Tonzi atewe ishema no kuba umuziki wa Gospel uri gutera imbere cyane mu Rwanda


Tonzi yagize ati: "Ikindi ni uko n’abahanzi nyarwanda uri kubona ko umuziki uri kugenda ushyigikirwa. Wabonye ko Mbonyi yaririmbye neza ubona ko yishimiwe, wabonye ko na Columbus na Dinah baririmbye neza. Guha stage n’abandi bahanzi batoya ni ibintu byiza bishimisha. Gusa na none ni icyo nkomeza kuvugaho, abantu bahabwa umwanya munini kandi batari kuri poster rwose icyo twese kitubere nk’isomo. Dushobora gukora ibintu byiza kandi mu gihe gito."

Tonzi yunzemo ati: "Ibaze ariko umuntu waje saa munani akava hariya saa tanu! Tujye dushyira mu gaciro, tujye dukora ibintu birimo excellence kuko kiriya gitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga, ni ukuvuga ngo ibitaramo byose bizajya bigenda biba ababitegura bakwiye gutekereza kuri wa mutumirwa, ese umuntu yakwicara amasaha atandatu, ni iki cyakorwa ngo n'iyo igitaramo cyamara amasaha atatu ariko kibe kiri perfect? Kuko n’Imana idusaba gukora ibintu biri perfect, kandi ikintu cyose kiba gihari ahubwo harabura organization team ibasha kuba yareba iti ese iki kintu kirafata igihe? Ni utwo tuntu gusa ibindi congs. N’abandi bantu bashore mu muziki, umuziki ni ikintu rwose ubona ko gihuza abantu batandukanye."

UMVA HANO TONZI AVUGA KU GITARAMO CYA DON MOEN

Tonzi yabwiye Inyarwanda.com isomo yakuye mu gitaramo cya Don Moen. Yavuze ko yasanze Imana ari ngari. Yakunze uburyo Don Moen ari umuhanzi w'umuramyi kurusha kuba yaba ari 'Brand' y'idini runaka cyangwa kompanyi runaka. Ati: "Ikindi kintu nakuyemo cy’isomo ni uko Imana ari ngari. Imana ni nziza. Urabona ko iyo wakoreye Imana n’umutima wose, icyo navuga brand iba ari Imana. Don Moen ni umuhanzi uzwi nk’umuramyi kurusha kuba yaba ari brand y’idini runaka cyangwa se kompanyi runaka ariko wabonye ko kuba akorera Imana byahuje ingeri zose nta mupaka, kiriya ni ikintu kitwereka ko kuririmbira Imana cyangwa se gukorera Imana n’umutima wose, Imana ikuraho ibidutandukanya. 

Abahanzi n’abashumba n’abandi bantu batandukanye tugomba kwimakaza Imana muri twebwe ubundi ibindi bidutandukanya, … ndakubwira hariya hari ingeri z’abantu bose kandi bari baje kuramya Imana. Ntabwo Don Moen ari wa muntu ureba ngo ni...oya ni umuramyi. Brand ye ni ukuramya Imana. Ikindi nk’abahanzi, ikintu tugomba kumwigiraho muri rusange ni uko iyo ufite Umwuka w’Imana uca bugufi, urabona uriya mupapa ngereranyije n’abandi bahanzi bagiye baza hano ukabona protocol ukabona bafite ibikabyo n’iki ariko urabona ko (Don Moen) ni umuntu uri Humble, wuzuye ubumana, iyo tubonye abantu batubanjirije bafite uriya mutima wo kuramya ndetse no gukomeza guca bugufi, Imana ikaba ari yo ishyirwa hejuru, ni ibintu dukunda cyane."


Gaby Kamanzi ari mu bagiriye ibihe byiza cyane mu gitaramo cya Don Moen

REBA HANO 'AMATSIKO' INDIRIMBO NSHYA TONZI YAKOREYE I BURAYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND