RFL
Kigali

BASKETBALL: Ngwijuruvugo ahamya ko REG BBC yazize abafana ku mukino wa Al Ahly -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2019 11:57
0


Ngwijuruvugo Patrick umutoza mukuru w’ikipe ya REG Basketball Club, ikipe ikubutse mu mikino Nyafurika y’amakipe (Clubs) avuga ko kuba barabuze itike ya ¼ atari bibi kuko ngo hari amasomo bigiye mu irushanwa bityo akazabafasha ubutaha n’imbere mu gihugu.



Ubwo ikipe ya REG BBC yari igeze mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Mbere, Patrick Ngwijuruvugo umutoza mukuru yavuze ko ikipe ye ititwaye nabi cyane kuko ngo n’amakipe yagiye abatsinda ahanini nka Al Ahly BBC yatabawe n’abafana benshi yari ifite muri sitade kuko ngo umufana ari umukinnyi wa 13 muri Basketball.

“Muri rusange navuga ko twatsinze umukino wa mbere wa Ferroviario da Beira yo muri Mozambique nyuma tunanirwa umukino wa Primeiro D'Agosto ya Angola kandi twayoboye agace ka mbere n’aka kabiri, iza kuturusha mu ka gatatu n’aka kane. Navuga ko Primeiro D'Agosto ari ikipe ikomeye ihora yitabira aya marushanwa. Byaduhaye isomo ryo kurushaho kumenya uko twitwara mu marushanwa dufite imbere”. Ngwijuruvugo


REG BBC bagaruka mu Rwanda

Agaruka ku mukino wa Al Ahly BBC batsinzwe mu minota ya nyuma, Ngwijuruvugo avuga ko Al Ahly yabarushije abafana kuko ngo mu minota ya nyuma batijwe imbaraga n’abafana bari bari mu bice byose bya sitade.

“Urebye uburyo ikipe ya Misiri yadutsinze usanga byarababereye amahirwe. Kuba twaratsinze agace ka mbere, aka kabiri, aka gatatu ariko buriya iyo umufana ahari aba ari umukinnyi wa 13 muri Basketball. Navuga ko bari bafite abafana mu mpande zose z’ikibuga, nabyo byatumye ducika intege kuko burya n’abafana barafasha”. Ngwijuruvugo


Patrick Ngwijuruvugo avuga ko abakinnyi agiye kubategura neza muri shampiyona

REG BBC yari igiye mu marushanwa ya Afro League ku nshuro ya mbere

Ngwijuruvugo umutoza wari wajyanye ikipe ya REG BBC mu mikino Nyafurika ku nshuro yayo ya mbere avuga ko nyuma yo kuva mu mikino Nyafurika ari isomo rikomeye ku ikipe kuba yaragize uburyo bwo guhura n’andi makipe arambye muri iri rushanwa.


REG BBC yagarutse mu Rwanda kwitegura andi marushanwa

Uyu mutoza avuga ko ubu gahunda ihari ari ugusubiza umutima ku marushanwa y’imbere mu gihugu arimo imikino ya kamarampaka (Playoffs) ndetse n’imikino yo kwishyura muri shampiyona.

“Tugiye gushyiramo imbaraga nyinshi dutegure shampiyona kuko twarangije imikino ibanza turi ku mwanya wa kabiri. Tugiye kurwana turebe ko twarangiza imikino yo kwishyura turi aba mbere tukajya muri Playoffs biduhe umwanya wo kwigaragaza kuko tuzakina imikino y’akarere ka Gatanu”. Ngwijuruvugo

Umukino wa mbere REG BBC yakinnye, yatsinze Ferroviario da Beira yo muri Mozambique amanota 86-77.

Mu mukino wakinwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu, ikipe ya REG BB yakunze kuyobora umukino kuko nk’agace ka mbere karangiye ifite amanota 25-15 mu gihe agace ka kabiri k’umukino muri rusange karangiye imaze kugwiza amanota 46 kuri 34 ya Ferroviario da Beira.

Agace ka gatatu ku giteranyo rusange karangiye REG BBC imaze kugwiza amanota 60-49 mbere y'uko umukino urangira mu buryo rusange ari uko REG BBC yegukanye amanota y’umunsi itsinze amanota 86-77.

Muri uyu mukino, REG BBC yafashijwe cyane n’abakinnyi barimo Kami Kabange, Kenneth Gasana na Engelbert Belek watsinze amanota 25 mu mukino kurusha abandi bakinnyi bose.


Beleck Bell (32) umukinnyi ukomeye REG BBC yari ifite igenderaho

Ibi byatumye abasesenguzi bamushyira ku rutonde rw’abakinnyi batanu (5) bari bitwaye neza ku munsi wa mbere y’irushanwa. Mu mateka y’iyi mikino hazahora hibukwa ko Beleck Bell umunya-Cameron ukinira ikipe ariwe watsinze amanota menshi mu mikino y’umunsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ku makipe yabaye aya mbere mu turere abarizwamo (Zones).

Helton Ubisse wa Ferroviario da Beira yatsinze amanota 19, Kami Kabange (REG BBC) atsinda amanota 15, Kenny Gasana (REG BBC) agira amanota 14 anganya na Robinson Opon (Ferroviario da Beira).


REG BBC yari inshuro yayo ya mbere ikina imikino Nyafurika

Umukino wa kabiri mu itsinda rya gatatu, REG BBC yaje gutakaza amanota abiri y’umunsi itsindwa na Primeiro D'Agosto (Angola) amanota 70-64.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, REG BBC yasabwaga gutsinda Al Ahly BBC yo mu Misiri kugira ngo ibone itike ya ¼ cy’irangiza. Gusa ntabwo byaje kuyibera amahire kuko yatsinzwe na Al Ahly BBC amanotab 78-76.

Muri uyu mukino, REG BBC yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere umwanya wa kabiri watuma nibura izamuka mu cyiciro gikurikira nyuma yo gutandukana na Al Ahly iyitsinze ikinyuranyo cy’amanota abiri (2).


Al Ahly BBC ni ikipe irambye muri Basketball kuko yashinzwe mu 1930 mu gihe REG BBC ari iya 2016

Ni umukino ikipe ya Al Ahly BBC yakoze cyane mu minota ya nyuma kuko ubwo hari hasigaye iminota ibiri n’amasegonda 40 (2’40”) batsinzemo amanota 7-0. Ubwo haburaga iminota ibiri (2’), Ramy Gunady umukinnyi ukomeye wa Al Ahly BBC yatsinze amanota atatu imbumbe (3 Points).

Agace ka mbere karangiye Al Ahly iri imbere n’amanota 22 kuri 14 ya REG BBC mbere y'uko agace ka kabiri karangira Al Ahly ikiri imbere n’amanota 25-22.

Agace ka gatatu, REG BBC yabaye nk’aho itanga icyizere kuko yatwaye agace n’amanota 23 kuri 20 ya Al Ahly. Agace ka nyuma kabaye ikibazo kuri REG BBC kuko Al Ahly yatsinze amanota 19 mu gihe REG BBC yari ifite amanota 12.


Abafana ba Al Ahly BBC ni kimwe mu byazonze REG BBC

Gasana Kenneth wa REG BBC ni we wahize abandi mu gutsinda kuko yashyikije amanota 29 mu mukino anabuza imipira itandatu kuba yajya mu nkangara (6 Rebounds).

Iyi mibare yatumye Gasana Kenneth aza ku rutonde rw’abakinnyi batanu (5) baranze umunsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda ndetse abasesenguzi b’irushanwa bemeranya ko ari umwe mu bakinnyi beza bari bagize irushanwa muri rusange.


Gasana Kenneth (9) umukinnyi wasize amateka i Cairo

REG BBC yatahanye na Ferroviario da Beira (Mozambique) ikipe itarabashije gutsinda umukino n’umwe muri iri rushanwa kuko yatangiye itsindwa na REG BBC.

Muri iri tsinda rya gatatu (C-), hazamutse ikipe ya Al Ahly BBC (Egypt) iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Primeiro D'Agosto (Angola) iri ku mwanya wa mbere. Amakipe abiri yagiye akomeza muri buri tsinda agomba gukomeza muri ¼ aho imikino izatangira gukinwa muri Gicurasi 2019.

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC (Ibumoso) arwana ku ishema ry'ikipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND