RFL
Kigali

“Yemba Voice ntabwo yigeze isenyuka…” Twaganiriye na Moses umwe mubagize iri tsinda –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 11:10
0


Mu minsi ishize nibwo hadutse amakuru avuga ko Yemba Voice yasenyutse, itsinda ryari rigizwe nabasore batatu barimo Billy, Kenny na Moses bose biganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo rigasibangana. Ibi byamaze kunyomozwa n’umwe mubari bagize iri tsinda waganirije Inyarwanda.com ukuri kose ku byabaye agahishura ko itsinda rigihari.



Mu kiganiro na Billy mu minsi ishize yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma yuko bumvikanye nkabari bagize Yemba Voice bemeje ko iri tsinda barisenya buri wese akikorana ku giti cye. Icyakora ibi bitandukanye cyane nibyo Moses wo muri Yamba Voice nawe yatangarije Inyarwanda.com yadutangarije ko batigeze basenya itsinda ahubwo Billy we yahisemo kwangiza ibyo bumvikanye.

Uyu muhanzi yagize ati” Twari twumvikanye ko twakora ku buryo buri wese yikorana ariko itsinda rihari twabishaka tugakorana nk’itsinda, uriya ntabwo yabishatse we yahisemo kuva mu itsinda rero twe ntabwo twaritereranye ntabwo Yemba Voice yasenyutse ntanaho izajya kuko njye na Kenny twiyemeje gukomeza gukorera itsinda nubwo buri wese azajya yikorana ariko tuzajya dukorana n’itsinda.”

yemba

Aba nibo basigaye mu irushanwa rya Yemba Voice...

Moses yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu we na Kenny biyemeje gusigasira itsinda kandi ntaho rizajya cyane ko batangiye gukora ku bihangano bishya by’itsinda kabone ko bitazababuza kuba bo nk’abahanzi ku giti cyabo bashobora kujya bikorana umuziki. Itsinda rya Yemba Voice kugeza ubu riri kubarizwa muri Salax Awards mu cyiciro cy’amatsinda yakoze neza cyane mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MOSES UMWE MUBAGIZE ITSINDA RYA YEMBA VOICE

<iframe width="853" height="480" src="https://www.youtube.com/embed/RB6wN00Z_bc" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND