RFL
Kigali

Imbamutima z'abahanzi b'ibyamamare n'abanyempano muri Gospel ku gitaramo cy'amateka Don Moen yakoreye mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/02/2019 12:24
6


Don Moen; umuhanzi w'icyamamare ku isi mu muziki wa Gospel yakoreye igitaramo mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere nyuma y'imyaka 20 yari amaze atumirwa mu Rwanda ariko ntibikunde. Inyarwanda.com yaganiriye n'abahanzi banyuranye mu muziki wa Gospel badutangariza uko bakiriye iki gitaramo.



Ni igitaramo cyiswe 'MTN Kigali Praise Fest Edition I' cyatumiwemo umunyamerika w'icyamamare Don Moen. Iki gitaramo cyatewe inkunga na MTN Rwanda, kompanyi y'itumanaho ya mbere mu Rwanda cyabereye muri Camp Kigali tariki 10 Gashyantare 2019. Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ni umunyamerika w'icyamamare Don Moen, Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Columbus na Levixone wo muri Uganda. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari byihagazeho dore byari 15,000Frw mu myanya isanzwe, 30,000Frw muri VIP n'ibihumbi 300 ku bantu 8 bahawe imeza yabo.


Igitaramo cyitabiriwe n'abantu batari bacye

Mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki wa Gospel baganiriye na Inyarwanda.com harimo ab'ibyamamare barambye muri uyu muziki ndetse bakunzwe cyane, abahanzi baririmbye muri iki gitaramo, abahanzi b'abanyempano bitabiriye iki gitaramo bagaragaza ejo heza mu muziki wabo ndetse twanaganiriye n'abandi bahanzi batabashije kwitabira iki gitaramo ariko basanzwe ari abakunzi b'imena ba Don Moen.

Abahanzi baganiriye na Inyarwanda.com muri rusange ni: Gaby Kamanzi, Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop w'abahanzi', Tonzi, Dominic Ashimwe, Dinah Uwera, Columbus, Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Rene Patrick, Annette Murava, The Pink, Janvier Muhoza, Bright Patrick wigeze guhurira na Don Moen muri Canada, C John, Rev Baho Isaie n'abandi. Aba bose batangaje ko bashimishijwe cyane n'igitaramo Don Moen yakoreye mu Rwanda, icyakora harimo n’abanenze kuba Don Moen ataramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere n’igihe cyose amaze yaramamaze, ngo ni ibintu bigaragaza intege nke za Gospel.

Gaby Kamanzi yahishuye ko Don Moen ari umwe mu bahanzi yigiraho byinshi! Ngo yaranezerewe cyane kumubona mu Rwanda


Gaby Irene Kamanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yitabiriye igitaramo cya Don Moen ahakura ibyishimo birenze. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Nishimiye cyane ko Don Moen yaje mu Rwanda. Ni umukozi w'Imana twarebeyeho mu murimo wo kuramya no guhimbaza dukora, twaririmbye indirimbo ze mu materaniro yo ku nsengero zacu, tugahabwa umugisha. U Rwanda rwaragenderewe n'Imana kubera umukozi wayo waje mu gihugu cyacu. 

Ikindi namuvugaho, indirimbo ze, amagambo aririmba, bigaragaza ko afitanye ubusabane n'ubushuti n'Imana, n'icyo kintu kiba gicyenewe kugira ngo umuntu abe umuramyi nyawe, umuramyi wakiriye Yesu n'umwami n'umukiza, kandi akaba yaramwiyeguriye wese. Imana ihe umugisha MTN na RG CONSULT ko bazanye Don Moen, hamwe n'abandi bose bagizemo uruhare. Concert yariteguye neza, ibintu byari byiza, Imana ihabwe icyubahiro."

Dominic Ashimwe ahamya adashidikanya ko buri wese wari muri iki gitaramo yabonye kunyurwa ukaba uwo uri we


Dominic Ashimwe umwe mu bahanzi bubashywe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari mu bantu ibihumbi bitabiriye igitaramo cya Don Moen. Yanyuzwe bikomeye n’uburyo Don Moen aramyamo Imana ndetse by’akarusho yakunze uburyo Don Moen ayoborwa n’ijwi ry’Imana. Yagize ati: “Ni igitaramo cyiza ntekereza ntashidikanya y’uko buri wese wari uhari yabonye ko 'kunyurwa ukaba uwo uri we ubundi ukareka Imana ikagukoresha icyo Yo ubwayo ishaka ari cyo cyibanze cyane muri uyu murimo twahamagariwe. Don Moen ntajya ahinduka uko tumubona mu ma videos ni ko aguma ari, ndavuga uburyo aramya Imana. Kuramya Imana ni umutima si ikindi. Kumvira ijwi ry'Umwuka Wera ni ingenzi rwose. Twumvise uburyo akunze kenshi kuyoborwa n'ijwi ry'Umwuka Wera akagira ibyo akora n'ibyo yigomwa.

Yatuganije ukuntu yabwiwe n'Umwuka Wera kureka akazi bamwe bakabifata nko kubura ubwenge, ariko kuko yari abibwirijwe n'Imana, yarayumviye ubundi ayirekera ibisigaye kuko Yo (Imana) yari izi iby'ubutwari igiye kumukoresha birenze ibyo yiyumvisha. Bityo amaze kumvira twumvise ibyiza yabonye hanyuma. Ariko hano abantu babyumve neza ntibivuze ko twese tuzamera dutyo cyangwa tuzareka akazi. OYA! Icyo kwitaho ni ugutega amatwi neza witonze icyo ijwi ry'Umwuka Wera w'Imana ukuyobora rikubwiye wowe ubwawe utigannye undi kuko twese tuyoborwa nayo ariko mu buryo bunyuranye.”


Dominic Ashimwe yunzemo ati: “Nkunda kenshi kuvuga ko umurimo si uwacu ni uw'Imana. Niba ikubwiye ngo nyura aha, wica aha, kora gutya, wikora ibi... icyo usabwa ni ukumvira gusa ibindi ubiyirekere, byatinda byatebuke ubona ibyiza utatekerezaga hanyuma. Ikindi gikomeye wumva iyo umukurikirana aririmba no mu byo avuga aganiriza abantu, wumva gusenga yarabigize ubuzima bwe bw'iteka mu byo akora byose, ari na cyo abavugabutumwa twese dukwiye kutirengagiza na gato kuko gusenga ni rwo rufatiro rwubakiyeho ibyo tugaburira abadutega amatwi bagahembuka, ubuzima bwabo bukakira impinduka nziza.”

Aime Uwimana yakuriye ingofero Don Moen


Aime Uwimana afatirwaho icyitegererezo n’abahanzi hafi ya bose bakora umuziki wa Gospel na cyane ko yawubatanzemo ukongeraho n’ubuhamya bwiza atangirwa na buri wese. Ibi bituma benshi bamwita ‘Bishop w'abahanzi’. Aime Uwimana yitabiriye igitaramo cya Don Moen ashimishwa cyane n’uburyo Don Moen yayoboye abantu mu bihe byo kuramya Imana. Aganira na Inyarwanda.com, Aime Uwimana yagize ati: “Ewana kiriya gitaramo cyanejeje pe. Icyanshimishije cyane nuko ntabwo yari just performance ariko yatuyoboye mu mwanya wo kuramya Data Imana. Ikindi twamwigiraho ni uko nkurikije ubuhamya bwe, worship ni life style ye, no kwandika indirimbo ze abijyanisha n'ubuzima bwe bwa buri munsi (ari real). Bituma agira umwihariko kuko umuntu wese abaye we, worship yagira imbaraga."

Rev Baho Isaie asanga umuziki wa Gospel mu Rwanda urimo gutera imbere mu buryo bukomeye

Rev Baho Isaie Uwihirwe ni umuhanzi akaba n’umupasiteri uzwiho gutegura ibiterane byagutse. Mu muziki, azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya Imana zikoreshwa cyane mu nsengero no mu mashuri yaba ayisumbuye na kaminuza. Ni we waririmbye; ‘Ni nde uhwanye nawe’, ‘Baho’, ‘Amasezerano’, ‘Igwe’, ‘Ibendera’ n’izindi. Mu kiganiro twagiranye yavuze ko atabashije kwitabira iki gitaramo dore ko yahageze akabura ‘Parking’. Yavuze ko kubona Don Moen ataramira mu Rwanda ari umugisha ukomeye ku gihugu. Yagize ati:

“Sinashoboye kuza kare kubera gahunda twari dufite ku rusengero, gusa naje ntinze mbura aho parking...Byasabaga guparika mu mujyi cyangwa Nyamirambo!! Nyine mbona birangoye ndataha. Na madame twari twazanye!!! Kuba Don yaraje agakorera igitaramo i Kigali mu Rwanda ni umugisha ukomeye cyane kandi bigaragaza aho Gospel y'u Rwanda igeze mu by’ukuri imaze gutera imbere. Ahubwo ababiteguye barimo gukora ivugabutumwa mu buryo bukomeye. Byaranejeje cyane n’ubwo ntashoboye kubamo.”

Tonzi yanyuzwe cyane n'imiririmbire ya Don Moen amukuraho isomo anakura isomo ku gitaramo muri rusange


Tonzi uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya Don Moen agikuramo amasomo akomeye. Yagize ati: "Ni igitaramo nishimiye cyane kubona Don Moen Live byanshimishije cyane kuko indirimbo ze ndazikunda cyane. Icyanshimishije cyane ni ukuntu abantu b’ingeri zose bakitabiriye ari benshi, byari byiza cyane. Ndashimira abateguye igitaramo, byari biteguye neza, set up, gahunda ibintu byose byari sawa, gusa abahanzi babaye benshi umutumirwa ajyaho bwije. Isomo nakuyemo ni uko umuhanzi abantu baba bazindutse baje kureba yajya ahabwa umwanya mu masaha meza, urabona nka Don Moen rwose iyo bamuha nka saa moya akajya kuri stage, twari kuramya pe kuko uriya mupapa ni umuntu usaba umwanya abantu batuje ariko byageze saa mbiri n’igice abantu ubona bashaka gutaha ariko badashobora kugenda batamubonye, aza bwije abantu bataha.

Kubona umuhanzi mukuru nk’uriya ari kuririmba abantu basohoka, nakuyemo isomo rwose. Imana yari yaduhaye ikirere cyiza twari dufite abantu beza, ibintu byose byari byiza, RG Congratulations kabisa na MTN ariko ikindi gihe bajye bibuka ko ari ku cyumweru ni umunsi abantu baba bagomba kwitegura kujya ku kazi bucyeye kandi abantu bari baje ku gihe, bagombaga nabo kubahiriza igihe. Njye ni ryo somo nakuyemo, ko ubutaha nanjye nkoze igitaramo najya nkora ku buryo abahanzi baba bacye ahubwo abatumirwa bo tuba twabonye tuje kureba akaba ari bo bahabwa umwanya uhagije naho ibindi byose congz kbsa.

Comment yindi muri rusange ni ugushima Imana mu by’ukuri, urabona ko iyo abantu bafatanyije bishoboka. Urabona ko ba bahanzi twabonaga ko kugera inaha bishobora kuzatwara igihe ariko kubera abafatanyabikorwa ni ikintu cyiza ko turi kubona ibitaramo bikomeye biza mu gihugu cyacu. Ikindi ni uko n’abahanzi nyarwanda uri kubona ko umuziki uri kugenda ushyigikirwa. Wabonye ko Mbonyi yaririmbye neza ubona ko yishimiwe, wabonye ko na Columbus na Dinah baririmbye neza. Guha stage n’abandi bahanzi batoya ni ibintu byiza bishimisha. Gusa na none ni icyo nkomeza kuvugaho, abantu bahabwa umwanya munini kandi batari kuri poster rwose icyo twese kitubere nk’isomo. Dushobora gukora ibintu byiza kandi mu gihe gito."


Tonzi yunzemo ati: "Ibaze ariko umuntu waje saa munani akava hariya saa tanu! Tujye dushyira mu gaciro, tujye dukora ibintu birimo excellence kuko kiriya gitaramo kiri ku rwego mpuzamahanga, ni ukuvuga ngo ibitaramo byose bizajya bigenda biba ababitegura bakwiye gutekereza kuri wa mutumirwa, ese umuntu yakwicara amasaha atandatu, ni iki cyakorwa ngo n'iyo igitaramo cyamara amasaha atatu ariko kibe kiri perfect? Kuko n’Imana idusaba gukora ibintu biri perfect, kandi ikintu cyose kiba gihari ahubwo harabura organization team ibasha kuba yareba iti ese iki kintu kirafata igihe? Ni utwo tuntu gusa ibindi congs. N’abandi bantu bashore mu muziki, umuziki ni ikintu rwose ubona ko gihuza abantu batandukanye.

Ikindi kintu nakuyemo cy’isomo ni uko Imana ari ngari. Imana ni nziza. Urabona ko iyo wakoreye Imana n’umutima wose, icyo navuga brand iba ari Imana. Don Moen ni umuhanzi uzwi nk’umuramyi kurusha kuba yaba ari brand y’idini runaka cyangwa se kompanyi runaka ariko wabonye ko kuba akorera Imana byahuje ingeri zose nta mupaka, kiriya ni ikintu kitwereka ko kuririmbira Imana cyangwa se gukorera Imana n’umutima wose, Imana ikuraho ibidutandukanya. Abahanzi n’abashumba n’abandi bantu batandukanye tugomba kwimakaza Imana muri twebwe ubundi ibindi bidutandukanya, … ndakubwira hariya hari ingeri z’abantu bose kandi bari baje kuramya Imana.

Ntabwo Don Moen ari wa muntu ureba ngo ni...oya ni umuramyi. Brand ye ni ukuramya Imana. Ikindi nk’abahanzi, ikintu tugomba kumwigiraho muri rusange ni uko iyo ufite Umwuka w’Imana uca bugufi, urabona uriya mupapa ngereranyije n’abandi bahanzi bagiye baza hano ukabona protocol ukabona bafite ibikabyo n’iki ariko urabona ko (Don Moen) ni umuntu uri Humble, wuzuye ubumana, iyo tubonye abantu batubanjirije bafite uriya mutima wo kuramya ndetse no gukomeza guca bugufi, Imana ikaba ari yo ishyirwa hejuru, ni ibintu dukunda cyane."

The Pink yifuza ko habaho Festival ngaruka mwaka ya Gospel igahabwamo umwanya ingeri zose z’abakora Gospel

The Pink ufatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakora injyana ya Rap mu muziki wa Gospel, avuga kuri iki gitaramo yagize ati: “Nabyifuzaga kuhaba ariko nanone nari mfite ahandi nagombaga kwitabira ubutumire bwaho mu masaha amwe n'igitaramo. Ubusobanuro bwacyo ku muziki wa Gospel kuri jye ni uko abanyarwanda bose (yaba abakijijwe n'abadakijijwe) barushaho gukundishwa umuziki uhimbaza Imana kandi wa Live. Rero ni byiza ko Don Moen yaje n'abandi bazaze. Sinagiyeyo ariko nabonye byari byiza. Bizaba byiza tugize Festival ngaruka mwaka ya Gospel... Aho buri wese azajya ayitegerezanya inyota, bagaha umwanya ingeri zose z'abakora gospel.”

Janvier Muhoza uzwi cyane mu ndirimbo ‘Izabikora’ yakabije inzozi

Aganira na Inyarwanda.com, Janvier Muhoza yagize ati: “Igitaramo cya Don Moen cyaranejeje cyane; Don Moen ni umuramyi maze igihe kinini mfite amatsiko yo kubona live nanejejwe n’uyu munsi ko byasohoye. Icyanshimije cyane nanyuzwe n’imiririmbire ya Don Moen; yatwinjije muri deep worship; ikindi ubwitabire bwari hejuru kandi igitaramo gihenze byahesheje Gospel agaciro. Icyo twakwigira kuri Don Moen ni uguca bugufi namubonanye, ikindi proffessionalisme ye iri ku rwego twaharanira kuzageraho; kuba umwizerwa ku Mana natwe tukazasaza tugikorera Imana kandi tugifite ubuhamya bwiza.”

C John avuga ko kuba Don Moen ataramiye mu Rwanda bwa mbere n’imyaka amaze yaramamaye bigaragaza intege nke za Gospel y’i Kigali


Mugabo John uzwi nka C John ni impano nshya mu muziki wa Gospel, akaba umugabo ugaragaza ejo heza mu muziki we. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Wambereye mwiza’ yakunzwe na benshi barimo na Gaby Irene Kamanzi. Ni umwe mu bafite inyota nyinshi y’iterambere ry’umuziki wa Gospel. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Sinabonetse mu gitaramo kuko ntarindi i Kigali. Kuba ari inshuro ya mbere n’imyaka amaze yaramamaye byo bigaragaza intege nke Gospel industry ifite kuko abanyarwanda bamwifuje kuva kera ariko bamubonye ashaje uretse ko nabyo bitatubuza gushima Imana."

Rene Patrick avuga ko muri iki gihe Imana iri gukora ibintu bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Rene Patrick wari muri Aflewo Rwanda yaririmbye muri iki gitaramo cyatumiwemo Don Moen, yagize ati: “Kimwe mu bikomeye n'uko umurimo dukora ndetse n'indirimbo twaba tugira zikwiye kuva mu buhamya dufitanye n'Imana, ni byo bigira umumaro kurushaho. Ikindi ni uko hari icyo Imana iri gukora mu ivugabutumwa bwiza muri rusange ariko cyane cyane mu muziki uhimbaza Imana bishimishije ariko ikiruta byose bikwiye gutuma abari muri uyu murimo baba maso bakitegura kugenda n'icyo Imana iri gukora muri iki gihe haba mu gusenga n'ijambo ry'Imana ariko no mu mikorere mu muziki.”

Prosper Nkomezi yakuye isomo rikomeye kuri Don Moen

Uyu musore uri mu bahagaze neza cyane muri iyi minsi mu muziki wa Gospel ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Don Moen. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Nishimiye cyane uburyo Don Moen aramyamo Imana yaba afite band cyangwa idahari wabonye ko yaririmbaga wenyine yicurangira piano kandi ari byiza biryoshye nahise nsaba Imana kuzatuma nsaza nkawe nkiyikorera.

Ikindi kintu kinini namubonyemo ni uguca bugufi kurenze dukwiye kumwigiraho ibintu byishi. Hari igihe ahanini batumira abahanzi bacu bakitwaza ko batabishyuriye band bataza ngo bakore cyangwa ababafasha muri backings ariko nabonye ko kuramya no gutanga ubutumwa bwiza ku muririmbyi uzi gukoresha ibyuma bya muzika bishoboka yaba ari wenyine cyangwa afite band, band itaba urwitwazo rwo gutanga ubutumwa ufite umwanya.”

Umuraperi Bright Patrick wigeze guhurira na Don Moen muri Canada hari icyo yasabye abahanzi bo mu Rwanda


Bright Patrick ni umusore watangije injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Muri 2016 yahuriye muri Canada na Don Moen bagirana ibiganiro ari naho Don Moen yahishuye ko afite inzozi zo gutaramira mu Rwanda ndetse ko ari ibintu yifuzaga cyane. Kuri ubu uyu musore ari kubarizwa muri Canada, gusa amakuru atugeraho ni uko ari hafi kugaruka mu Rwanda. Aganira na Inyarwanda.com Bright Patrick yavuuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba Don Moen yakoreye igitaramo mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Yagize ati: “Bro, n’ubwo ntahari ariko nagiye nkurikirana ku mbuga nkoranya mbega, nanezerewe kuba yabashije kuza i Rwanda ndabizi ko byari biri ku mutima we kuva kera none ubu byashobotse, rero ni ikintu kiza. Ndizera ko ku bahanzi na muzika ya Gospel muri rusange ari umwanya mwiza wo kugira ibyo bigira ku muhanzi nk’uriya. Ubwo ndavuga nko mu mitegurire ya stage, imiririmbire, uburyo bwo gu connecta na audience kuri stage n’ibindi byinshi. Ndizera ko uwahageze wese ufite aho ahuriye na muzika hari icyo yize.”

Annette Murava yahakuye impamba izamutunga mu muziki no mu buzima busanzwe kugeza ashaje

Annette Murava wamenyekanye mu ndirimbo ‘Imboni’ ni umunyempano ikomeye mu muziki wa Gospel, akaba umwe mu baramyi bagize Aflewo Rwanda baririmbye muri iki gitaramo. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Kuboneka mu gitaramo cya Don Moen byaranshimishije cyane. Nakunze ko hari hari ubwiza bw'Imana kuko ni byo dukeneye. Dukeneye kubaho kw'Imana mu bitaramo byacu bya Gospel. Isomo nakuyemo ku giti cyanjye ni ugukorera Imana binyuze mu mpano Imana yampaye kuzageza nshaje.

Kiriya gitaramo gifite ubusobanuro bukomeye kuri gospel yo mu Rwanda. Bigaragaza ko umuziki wa Gospel yo mu Rwanda hari aho umaze kugera kandi heza ndetse turabishimira Imana cyane. Dukomeze dusengere umurimo w'Imana muri iki gihugu kuko Imana yiteguye kudukoresha iby'ubutwari kandi tubikore twishingikirije ku Mana yacu. Daniel 11:32 ‘Abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore iby'ubutwari’.”

Israel Mbonyi asanga umuziki wa Gospel ukunzwe cyane kandi ushyigikiwe n’Imana


Mu kiganiro na Inyarwanda.com Israel Mbonyi yashimye Imana yamuhaye amahirwe yo guhurira kuri stage na Don Moen umwe mu bahanzi akunda cyane. Yagize ati: "Sinabona icyo mbigereranya gusa ndashima Imana yampaye ayo mahirwe ni ukuri. Igitaramo cye cyaje gikenewe pe imyaka yari ibaye myinshi tumutegereje. Icyanshimishije cyane ni uko Don Moen najyaga numva nasanze ari we koko: Guca bugufi, kwitonda, gucuranga piano yicaye etc..mbese yari Don wa wundi nahora nkunda. Isomo nakuyemo cyane cyane kuri Don ni “Ukuba uwo ndi we ntitaye ku mpinduka z'ibihe, naguma uko nahamagawe na simplicity. Kubona Don Moen asangira uruhimbi n'abaramyi b'abanyarwanda ni irindi teka Imana iduteye kandi byongeye kugaragara ko Gospel music ikundwa n'abanyarwanda kandi ishyigikiwe n’Imana.”

Dinah Uwera yibutse ko nta kintu na kimwe Imana itakora ndetse ko nta n’aho itageza umuntu


Dina Uwera umwe mu baririmbye muri iki gitaramo yagize ati: "Kuririmba mu gitaramo cya Don Moen byaranejeje cyane byanyibukije ko nta kintu na kimwe Imana itakora nta n'aho itageza umuntu wayo. Isomo: Rero akeza karigura, iyo Imana ikwemeye uremerwa, iyo kuguma Ku Mana, kwihangana no kuyizera mu bihe bitoroshye bizana ibyiza n'umunezero ejo hazaza."

Columbus yavuze ko atangiye kubona n’amaso ye ibyo yasezeranyijwe n’Imana

Nduwayo Columbus wamamaye mu ndirimbo ‘Naganze’ uri mu baririmbye muri iki gitaramo aganira na Inyarwanda.com yagize ati: "Kuva umunsi nabonye poster y'uko nzaririmba muri Kigali Praise Fest naranezerewe ni ishimwe nshimira Imana kandi buriya kuba ndirimba injyana itandukanye nkabona stage hamwe no Don Moen n'abaramyi bagenzi banjye ni ubuntu nagiriwe nabonye kwizerwa kw'Imana bimwe mu byo Imana yavuze kuri njye birimo birasohora umunsi ku munsi map y'Imana uko ya mbwiye ntangiye kuyibona n'amaso yanjye.

Nashimishijwe no kuririmba imbere y'abantu benshi bakuru batazi bamwe ko habaho gospel reggae yuzuye y'umwimerere w'ijuru no kubona public mudahorana ubundi urubyiruko turambarana. Amakuru mfite ni uko Kristo yamamaye mu ngeri zose. Gospel imenyereweho ko itagira akantu, cash yabyerekanye abantu bari benshi n'ubwo amafaranga yari menshi yo kwinjira. Ikindi nubwo RG (kompanyi yateguye iki gitaramo) atari Christian company twaje gusanga ni Imana tutitaye ku bindi. Abakuru ku rwego rw'aba bishimye kandi mu Mwami abato turi kumwe ndiho ku bwabo umuhamagaro wanjye ni bo mission yanjye ni ukureshya benshi kuza kuri Kristo kuba abigishwa be nibanda cyane ku rundi ruhande itorero tutareba cyane. Isomo nI uko ngomba gukora cyane kurushaho ndakomeje mbifashijwe n'Umwaka wa Kristo umpa gushira amanga."

Yakomeje agira ati: "Nizera ejo heza tuvuga n'urubyiruko none benshi muri twe bari hanze imiryango myinshi ikeneye agakiza mu bana babo baravuga ngo umugabo ni umutwe w'urugo, umugore ni umutima w'urugo njye nongereyeho ko abana ari imitsi minini ni imitima itembereza amaraso. Ndizere kubakwa gukenewe none n'urubyiruko,.. ibyo twubaka ibyo dukora byose imitsi itari mizima ni rubagimpande gusa byose byazamba insengero zaba utubari na super market ibintu byakwicurika ibyiza byose twigeze byaba imfabusa dukeneye urubyaro rugendera ku mahame y'Imana ku ijambo ryayo ridaca ukubiri naryo cyangwa riteshuke urubyiruko ruteye muri Kristo rushoreye imizi muri we. Murakoze Imana iduhane umugusha."



Don Moen mu gitaramo 'MTN Kigali Praise Fest' yakoreye mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sharama5 years ago
    Byari byiza cyaaaane. Harya ibindi bitaramo bikomeye nkibi dufite i Kigali muri uyu mwaka wa 2019 ni ibihe???
  • Chantal5 years ago
    Tonzi rwose uvuze ukuri batinze kwakira Don moen ariko yaraturyohereje rwose narishimye birenze.Umusaza aba ari arumusaza
  • Kwizera John5 years ago
    Don Moen yaduhesheje umugisha,Imana izamuhe ijuru
  • Claire 5 years ago
    Kubahiriza igihe byo birakwiriye. Hariya habaye ikosa. Affiche yariho Mbonyi na Don Moen ariko amasaha barayamaze bituma Mbonyi indirimbo aziririmba azicamo,agenda tugikeneye ko aririmba. Don Moen ajyaho umuntu atangiye kwibaza ngo arataha ryari. Ubutaha bizakosorwe
  • Claire5 years ago
    Birenze uko umuntu yabivuga pe. Iyo uririmba uyobowe n'umwuka w'Imana ni ibya mbere. Ugashyira icyubahiro cy'Imana imbere. Mbonyi na Don Moen batwegereje Imana. Uwo mukorera azabahembe ntimuzagwe isari pe!azabahe ubugingo bw'iteka
  • YAMENYIWABO JD5 years ago
    nibyishimo kuba baributse ahashizE





Inyarwanda BACKGROUND