RFL
Kigali

"Gukoresha imbuga nkoranyambaga neza ni akazi gahemba neza" Patycope uzisaruramo akayabo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:12/02/2019 10:33
2


Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yemeza ko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza kandi bukwiye ari umurimo nk’indi ishobora kugeza kuri byinshi uwukora.



Rukundo Patrick umenyerewe mu ruhando rw’imyidagaduro hano mu Rwanda avuga ko kuva amaze kugera kuri byinshi abikesha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook, Twitter, Instagram na Youtube. Ibi byumvwa na bacye kuko bidapfa gushobokera benshi. Ese we yabigezeho ate?

Patycope yemeje ko yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga azibwiwe cyane n’inshuti ziganjemo abanyeshuri bari bariganye mu Rwanda bari baragiye gukomereza kwiga hanze y’igihugu. Mu gukomeza kuganira bagiye bamubwira bumwe mu buryo bakoresha kugira ngo bajye barushaho gushyikirana mu buryo bworoshye.

Ubu buryo bworoshye bwarimo gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibyatumye atangira kuzikoresha mu ba mbere mu Rwanda uko zagendaga ziza uko imyaka yagiye iza. Gusa kuzikoresha ntibyari bihagije. Nk’urundi rubyiruko Patycope yakunze imbuga nkoranyambaga cyane bituma arushaho gushakashaka byinshi bizerekeyeho bituma amenya ko ashobora kuzibyaza amafaranga.

Kumenya ko imbuga nkoranyambaga zabyazwa amafaranga byari bihagije kuri Patycope?

Patycope avuga ko nyuma yo kubona ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa amafaranga nawe yiyemeje kuzibyaza umushahara. Kuri ubu amakompanyi atandukanye amwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo aho amuhemba atari macye. Ariko se ni irihe banga yakoresheje?

Aganira n’umunyamakuru Patycope yagize ati”Njye narabanje nubaka icyo kubwira abantu nkamjye mvuga ku myidagaduro gusa urumva nakomeje kujya mpa amakuru ya showbiz nifashishije za mbuga nkoranyambaga zanjye nirinda kubavangavangira uyu munsi mvuge showbiz ejo mvuge ubuhinzi kandi nkakora ku buryo mbaha amakuru yose mu buryo buhoraho ndetse nkanibanda ku nkuru zubaka umuryango nyarwanda”.

Nyuma yo kubona ibi bimwongerera abamukurikira (followers) Patycope yigiriye inama yo kujya gukomangira amwe mu makompanyi hano mu Rwanda ngo ayamamarize ariko ngo ntibahise babyumva ariko uko imyaka yagiye iza bagiye babisobanukirwa kuri ubu benshi mu banyamasosiyete n’amakompanyi baramwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga akoresha zitandukanye.

Paty

Mu mwaka wa 2016 Rukundo Patrick (Patycope) yahawe igihembo cy’umuntu ukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka kurusha abandi bose mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bro5 years ago
    Ark mumubwire abatamuzi... Yirirwa apostinga abakobwa gusa bamwe batanambaye. Hari umukobwa twiganye SFB wahoraga amwiyama kubera kumupostinga batanaziranye. Nicyo bita gukorasha Social Media neza se ubwo?
  • Fukame.graib3 years ago
    Ndiumurundi nsaba ubufasha





Inyarwanda BACKGROUND