RFL
Kigali

Israel Mbonyi yatangaje uko yakiriye guhurira kuri stage n'icyamamare Don Moen, icyo yamwigiyeho anatera utwatsi ibyo guhana nimero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2019 16:58
0


Don Moen; umuhanzi w'icyamamare ku isi mu muziki wa Gospel yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda aho yahuriye kuri stage n'abahanzi nyarwanda barangajwe imbere na Israel Mbonyi. Twaganiriye na Israel Mbonyi tumubaza uko yabyakiriye ndetse n'isomo yakuye kuri Don Moen.



Ni igitaramo cyiswe 'MTN Kigali Praise Fest Edition I' cyatumiwemo umunyamerika w'icyamamare Don Moen. Iki gitaramo cyatewe inkunga na MTN Rwanda cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019. Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ni umunyamerika w'icyamamare Don Moen, Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Columbus na Levixone wo muri Uganda.


Israel Mbonyi wishimiwe cyane muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze zinyuranye zirimo:‘Ku marembo y’ijuru’, ‘Sinzibagirwa’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Ku musaraba’, ‘Nzi ibyo nibwira’ na 'Hari ubuzima'. Yaziririmbye benshi mu bitabiriye iki gitaramo bafata amashusho n’amafoto y’urwibutso’ ndetse benshi bari bahagaze bafatanya nawe kuramya Imana mu gihe cyose yamaze ku ruhimbi. 

Israel Mbonyi yakiriye gute guhurira mu gitaramo n'icyamamare Don Moen?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Israel Mbonyi yashimye Imana yamuhaye amahirwe yo guhurira kuri stage na Don Moen. Yavuze ko atabona icyo abigereranya nacyo. Ati: "Sinabona icyo mbigereranya gusa ndashima Imana yampaye ayo mahirwe ni ukuri. Igitaramo cye cyaje gikenewe pe imyaka yari ibaye myinshi tumutegereje."

Inyarwanda.com yabajije Israel Mbonyi ikintu cyamushimishije cyane adusubiza ko Don Moen yajyaga yumva ari we yiboneye n'amaso ye. Mu magambo ye yagize ati: "Icyanshimishije cyane ni uko Don Moen najyaga numva nasanze ari we koko: Guca bugufi, kwitonda, gucuranga piano yicaye etc..mbese yari Don wa wundi nahora nkunda."


Ni ubwa mbere Don Moen yari akoreye igitaramo mu Rwanda

Israel Mbonyi yabajijwe isomo yakuye kuri Don Moen adusubiza agira ati: "Isomo nakuyemo cyane cyane kuri Don ni “Ukuba uwo ndi we ntitaye ku mpinduka z'ibihe, naguma uko nahamagawe na simplicity." Abajijwe niba hari icyo anenga igitaramo 'MTN Kigali Praise Fest Edition I' yahuriyemo na Don Moen yagize ati: "Ntacyo nenga rwose na kimwe."

Icyo bisobanuye kuri Mbonyi kuba icyamamare Don Moen yasangiye stage n'abahanzi b'abanyarwanda

Israel Mbonyi yavuze ko kubona Don Moen asangira uruhimbi n'abahanzi b'abanyarwanda ari umugisha ukomeye Imana yahaye abanyarwanda. Yagize ati: "Kubona Don Moen asangira uruhimbi n'abaramyi b'abanyarwanda ni irindi teka Imana iduteye kandi byongeye kugaragara ko Gospel music ikundwa n'abanyarwanda kandi ishyigikiwe n’Imana."

Ku bijyanye n'amakuru avuga ko Israel Mbonyi yahanye nimero na Don Moen, aganira na Inyarwanda.com Israel Mbonyi yabiteye utwatsi, icyakora avuga ko yahawe na Don Moen uburyo bworoshye bazajya bavugana. Yanabajijwe niba we na Don Moen baba baganiriye ku bijyanye n'imishinga bakorana. Yagize ati: "Haahhahhahaa iby'ama nimero ni ukubeshya (yakubise igitwenge), gusa hari uburyo yanyemereye bwa communication iri personal.. Naho ama projects ho nacyo twavuganye kuko icyo nifuzaga cyane kuruta ibindi ni ukumenyana nawe byimbitse."


Israel Mbonyi mu gitaramo cy'amateka yahuriyemo na Don Moen






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND