RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Don Moen yasabiye umugisha u Rwanda yizeza abanyarwanda kuzagaruka gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2019 15:45
0


Umuramyi rurangiranwa ku Isi, Don Moen, yasabiye umugisha u Rwanda n’abanyarwanda abizeza ko azagaruka gutaramira ku ruhumbi rw’i Kigali. Yataramye mu gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Priase Fest Edition I’ nyuma y’imyaka irenga 20 atumirwa ariko ntibikunde.



Imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), Don Moen yavuze ko hashize imyaka 20 agerageza gutaramira i Kigali ariko ntibikunde, avuga ko gushaka kw’Imana kwemeye ko agera mu Rwanda muri Gashyantare 2019.

Akigera ku ruhimbi yashimye Imana yamurinze mu rugendo rwe kugera ageze i Kigali, ashima ku bw’ijoro ryo kuramya no guhimbaza Imana. Ati “ …Mana urakoze ku bw’ijoro. Wakoze kuba umfashije nkagera i Kigali, Imana yaciye inzira. Ndagushimira byimazeyo. Ha umugisha ubwoko bwawe.”

Yakomeje ati “Noneho ngeze Kigali, byafashe igihe kinini ariko ubu ndahageze.” Ibi byanashimangiwe n’ubutumwa yanyujije kuri instagram, aho yagize ati “Muririmbire umunezero Rwanda. Ni inshuro ya mbere ariko ntabwo ari iya nyuma!.”

Don Moen yasabiye umugisha u Rwanda n'abanyarwanda.

Don Moen yakomeje avuga ko atari ubwa nyuma aje i Kigali, yizeza abanyarwanda ko azagaruka kubataramira. Yanavuze ko asanzwe afite inshuti nyinshi z’abanyarwanda ku Isi yose. Ati “Mwakoze kubana nanjye iri joro, ubutaha nzaza ndi kumwe na ’band’ yanjye. Ntabwo ari inshuro ya nyuma nje mu Rwanda, nzagaruka.

“Mfite inshuti nyinshi z’abanyarwanda ku Isi yose. Ndashima abagize uruhare kugira ngo iki gitaramo kigende neza n’abandi bose banzirikanye mu masengesho yabo, nanjye ndabasengera.”

Yasabiye umugisha u Rwanda n’abanyarwanda. Ati “Mana ca inzira kuri aba bantu, ca inzira kuri iki gihugu, ca inzira ku banyarwanda bose ubuzuzumo ubwenge n’ishimwe kuri wowe. Bereke inzira Dawe, ha umugisha iki gihugu mu izina ryawe ryera Data. Imana ni nziza ibihe byose; ibihe byose Imana ni nziza’.

Ni ku nshuro ya mbere 'MTN Kigali Praise Fest' itegurwa itumirwamo umuhanzi w'icyamamare Don Moen. Yahurije hamwe ibihumbi bari banyotewe no kuramya Imana bafashijwe byihariye na Israel Mbonyi waririmbye mu gihe kigera ku minota 40, itsinda ry'abaramyi Aflewo Rwanda (Africa Let's worship), Dinah Uwera, Columbus ndetse na Levixone wo muri Uganda.

AMAFOTO YA DON MOEN KU RUHUMBI RW'I KIGALI:

Don Moen yaririmbye anicurangira.

Ni umuhanga cyane mu gucuranga umuziki w'umwimerere

Don Moen yanyuzagamo agasoma ku mazi

Uyu muhanzi w'ikirangirire yashimye abitabiriye igitaramo cye.

Yakoze igitaramo cy'amateka.

Yamaze hafi amasaha abiri aririmba yicaye.

Igitaramo cyiswe 'MTN Kigali Praise Fest 2019 Edition I'.

Don Moen yijeje abanyarwanda kuzagaruka gutaramira i Kigali


Israel Mbonyi yaririmbye muri iki gitaramo

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND