RFL
Kigali

VOLLEYBALL: UTB yihariye ibikombe bya Memorial Kayumba 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/02/2019 11:14
0


Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 ubwo hasozwaga irushanwa rya Memorial Kayumba, ikipe ya UTB VC yatwaye igikombe itsinze Gisagara VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.



Ni imikino yo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel witabye Imana mu 2009 ariko akaba yaragize uruhare mu burezi n’iterambere rya siporo by’umwihariko umukino w’intoki wa Volleyball. Imikino y’uyu mwaka byari muri gahunda yo kumwibuka ku nshuro ya cumi (10) kuva mu 2009.


UTB VC bamanika igikombe ku nshuro ya kabiri bikurikiranya

Muri uyu mukino UTB VC yatsinzemo amaseti 3-0, yatangiye seti ya mbere n’amanota 25-18 mbere yo gutsinda seti ya kabiri n’amanota 25-14.

Seti ya gatatu yaje gukomeza kuba iya UTB VC itsinda amanota 25-21 mbere yuko umukino urangira igikombe kigataha Kicukiro ku nshuro ya kabiri bikurikiranya kuko mu 2018 n’ubundi UTB VC yari yatwaye iki gikombe itsinze APR VC amaseti 3-1. Mu 2018 kandi, UTB VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gisagara VC amaseti 3-2 mu mikino ya ½ cy’irangiza.


Itangwa ry'ibihembo ryabaye ku mugoroba w'iki Cyumweru hasozwa irushanwa

Muri uyu mwaka kandi, UTB VC yari yatsinze Gisagara VC muri ½ cy’irangiza amaseti 3-1 mbere yo kugera ku mukino wa nyuma bakongera bagahura.

Nyuma yuko UTB yatwaye igikombe mu cyiciro cy’abagabo itsinze Gisagara VC, abakobwa ba UTB nabo bihereranye RRA bayitsinda amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Igikombe cya 2018 cyari cyatwawe na APR WVC itsinze Ruhango WVC amaseti 3-0. Icyo gihe UTB WVC yari itaraza kuko ari ikipe yashinzwe uyu mwaka wa 2019 ikaba imaze kubika ibikombe bitatu (3).


UTB VC ikina na Gisagara VC ku mukino wa nyuma

UTB Women Volleyball Club yatangiye itwara igikombe kibanziriza shampiyona, irushanwa n’ubundi ryari ryateguwe na kaminuza ya UTB. UTB WVC n’ubundi yatwaye igikombe cy’Intwari 2019 mbere yo gutwara Memorial Kayumba 2019.

Mu cyiciro cy’amakipe yari yitabiriye ariko abarizwa mu cyiciro cya kabiri (Serie B), PSVF yatwaye igikombe itsinze College Christ Roi amaseti 3-2 mu gihe mu cyiciro cy’abakanyujijeho (Veterans) ikipe ya Veterans Tout Âge yatwaye igikombe itsinze Umucyo amaseti 3-2.


UTB WVC ihatana na Ruhango WVC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND