RFL
Kigali

MTN Kigali Praise Fest: Israel Mbonyi yishimiwe bikomeye benshi bagaragaza ko bacengewe n’indirimbo ze-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2019 20:50
0


Israel Mbonyi yagaragaje ko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda ahesha benshi umugisha bitabiriye igitaramo gikomeye cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’ cyatumiwemo umunyamerika Don Moen w’imyaka 66 y’amavuko.



Israel Mbonyi yageze ku ruhumbi saa moya n’iminota 50’, yari kumwe n’itsinda ry’abakobwa ndetse n’abahungu bamufashaga guhuza neza amajwi. Yaririmbye indirimbo ze zose yicurangira na gitari. Indirimbo ze zacengeye benshi banyuzwe n’imyandikire ye. Yaririmbaga afashwa byihariye n’abitabiriye iki gitaramo.


Israel Mbonyi yishimiwe cyane 

Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo: ‘Ku marembo y’ijuru’, ‘Sinzibagirwa’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Ku musaraba’, ‘Nzi ibyo nibwira’ n’izindi. Ni indirimbo yaririmbye benshi mu bitabiriye iki gitaramo bafata amashusho n’amafoto y’urwibutso’. Yaririmbye kandi umubare munini uhagaze ufatanya nawe kuramya Imana mu gihe cyose yamaze ku ruhimbi. Mbonyi nta byinshi yavugaga muri iki gitaramo uretse kubaza abitabiriye niba bameze neza.


Uyu muhanzi yavuye ku ruhimbi asoreza mu ndirimbo yise ‘Hari ubuzima’ ni indirimbo yaririmbye abitabiriye iki gitaramo bakoma mu mashyi bungikanya amajwi bagaragaza ko banyuzwe n’ubuhanga bw’uyu musore.

Israel Mbyonyicyambu yavutse kuwa 20 Gicurasi, 1992. Yamenyekanye mu ruhando rw’abaramya Imana nka Israel Mbonyi. Yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). se yitwa Jean Claude Bizimana naho Nyina yitwa Dorcas Murorunkwere. Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi.


Mu mwaka w’1997 ni bwo we n’umuryango we bimukiye mu Rwanda. Mbonyi yatangiriye umurimo wo gukorera Imana muri korali, yaje kumenya ko abifitemo impano akiri muto. Yatangiye kubikora nk’umwuga muri 2010. Ni urugendo yatangiriye mu gihugu cy’u Buhinde, aho yakurikiranaga amasomo, akabifatanya no gukora indirimbo zaje kumenyakana mu Rwanda ndetse na bimwe mu bice byo mu Buhinde nka: “Yankuyeho urubanza”, “Ndanyuzwe”, “Number one”, “Ku migezi” n’izindi nyinshi.

Muri 2015 Israel Mbonyi yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise “Number One”, yaje gukurikirwa n’indi ya kabiri yise “Intashyo” yasohotse mu Ukuboza, 2017. Ni umunyamuziki wegukanye amashimwe nka Gospel Festival Awards yatangiwe mu Buhinde, yanegukanye kandi ibihembo muri Groove Awards Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND