RFL
Kigali

Imitegurire y’uruhimbi Don Moen agiye gukoreraho igitaramo,..sura Camp Kigali urebe uko byifashe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/02/2019 17:28
0


Kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 hategerejwe igitaramo gikomeye cyimaze amezi ane cyamamazwa cyatumiwemo umuramyi rurangiranwa ku Isi, Don Moen. Iki gitaramo kigiye kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.



Saa munani (16h:00’) abantu batangiye kwinjira ahari kubera igitaramo cyatumiwe Don Moen. Ni igitaramo kandi cyiririmbamo Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Levixone wo muri Uganda, Dinah Uwera na Colombus. Aba-Dj’s bifashishijwe muri iki gitaramo ni Dj Shwan ndetse na Dj Spin. Mu myanya isanzwe kwinjira ni 15,000 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni 30,000 Frw, ku meza y’abantu umunani ni 300,000 Frw.

Don Moen i Kigali

Uruhimbi Don Moen agiye gukoreraho igitaramo

Don Moen w’imyaka 66 y’amavuko ni umuhanzi,umu Producer akaba n’umupasiteri. Mu muziki ni umwe mu bakoze indirimbo zigakundwa cyane ndetse zikagurwa cyane ku Isi. Amaze kugeza imizingo irenga 11 kandi yose ikoreshwa mu nsengero hafi ya zose mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Don Moen azwi cyane mu ndirimbo: We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi.

Don Moen i KigaliMu saa kumi abantu bari bahageze ku bwinshi

Don Moen izina rinyura amatwi y’abaramyi n’abandi biyeguriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Riherekezwa n’ibikorwa byakoze benshi ku mutima, bisenderezwa n’indirimbo ze zomoye imitima ya benshi na n’ubu. Ubuhanga bwe mu karamya no guhimbaza Imana, bwatangiye guhangwa amaso mu ndirimbo ‘I Will sing” yasohoye mu 2000, iherekezwa n’izindi ndirimbo yagiye akora zuzuye amashimwe.

"Don" Moen ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukozi w’Imana, atunganya indirimbo zahariwe kuramya Imana. Mu 1973 yashakanye na Laura Moen. Afite abana batanu: Melissa Moen, James Moen, John Moen, Rachel Moen na Michael Moen.

Nta cyaka n'inzara biri bwice abitabiriye iki gitaramo

Abakozi ba MTN Rwanda biteguye kwakira 'Na yombi' abari bukenere serivisi za MTN muri iki gitaramo


Dj Shawn mu gususurutsa abari muri iki gitaramo

Ni ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iki gitaramo,....barafata urwibutso

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND