RFL
Kigali

BASKETBALL: Niyonkuru Pascal yafashije APR BBC gutsinda UGB, The Hoops i Huye yongera kwerekana ko ikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/02/2019 20:31
0


Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka yatsinze amanota 33 mu mukino ikipe ya APR BBC yatsinzemo UGB amanota 87-65, umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade nto ya Remera.



Muri uyu mukino, ikipe ya APR BBC yatangiye itsinda agace ka mbere n’amanota 18-15 mbere yo gutsinda aka kabiri n’amanota 21-18.

Agace ka gatatu n’ubundi kakomeje kuba ingorabahizi kuri UGB kuko yatsinzwe amanota 24 igifite amanota 11 mbere y'uko itsindwa agace ka nyuma (4) n’amanota 24-21 bityo APR BBC itozwa na Aime Kalim Nkusi isoza umukino ifite amanota 87 mu gihe UGB itozwa na Murenzi Yves yari ifite amanota 65.


APR BBC yacyuye amanota abiri y'umunsi 

Muri uyu mukino, Niyonkuru Pascal bita Kaceka baguze muri Espoir BBC yatsinze amanota 33 mu minota 26.35 yamaze mu kibuga, akurikirwa na Boissy J.J wa UGB watsinze amanota 17.



Niyonkuru Pascal Kaceka yatsinze amanota 33 

Byiringiro Yannick wa APR BBC yatsinze amanota 11 anava mu mukino utarangiye nyuma yo kugira ikibazo mu rutugu rw’iburyo. Mizero Gustava (UGB) yatsinze amanota 12, Niyonsaba Bienvenue (APR BBC) atsinda amanota icumi (10) cyo kimwe na Jean de Dieu Umuhoza wa UGB nawe wagejeje amanota icumi (10) mu mukino.

Byiringiro Yannick (10) yagize ikibazo cy'urutugu

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli bari bakinnye ari nabwo The Hoops Rwa iheruka gutwara irushanwa ry’Intwari 2019 yatsinze IPRC South WBBC amanota 66-53 mu mukino waberaga i Huye kuri uyu wa Gatandatu.

Muri uyu mukino, The Hoops bari abashyitsi batangiye batsinda kuko barangije agace ka mbere bafite amanota icumi (10)  mu gihe IPRC South WBBC yari mu rugo yari ifite amanota atanu (5). Agace ka kabiri n’ubundi The Hoops yakomeje kwitwara neza igwiza amanota 21 mu gihe IPRC South WBBC yari ifite amanota 19.


Iyakaremye Emmanuel (7) wa APR BBC ashaka inzira 

Agace ka gatatu ikipe ya IPRC South WBBC yazamutseho gato itsinda amanota 17 mu gihe The Hoops Rwa yatsinze amanota 13. Agace ka nyuma ni bwo The Hoops yatsinze amanota 22 mu gihe IPRC South WBBC yari ifite amanota 22.

Muri uyu mukino; Nzaramba Cecile wa IPRC South WBBC yatsinze amanota 21 anaba umukinnyi wahize abandi mu irushanwa. Faustine Mwizerwa wa The Hoops Rwa yatsinze amanota 19.

Munyaneza Joselyne (IPRC South WBBC) yatsinze amanota 12 mugenzi we Nelly Sandra Nsanzabaganwa yatsinze amanota arindwi (7), Hope Butera (The Hoops) yatsinze amanota icyenda (9).


Shyaka Jessy (4) umukinnyi ukiri muto wa APR BBC azamukana umupira 

Imanizabayo Laurence (The Hoops) uherutse kuba umukinnyi w’irushanwa ry’Intwari 2019 yatsinze amanota 17 mu minota 39.39 yamaze mu kibuga akaba yatanze imipira ine (4) yabyaye amanota ku nyungu za The Hoops.


Imanizabayo Laurence wa The Hoops akomeje kugenda azamura urwego muri Basketball

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019

FT: St Marie Reine 37-73 APR WBBC

FT: IPRC South WBBC 51-63 The Hoops

FT: APR BBC 87-65 UGB


UGB (Umutuku) ni ikipe idakina nabi n'ubwo gutsinda bigorana 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND