RFL
Kigali

CYCLING: Mugisha Moise yatwaye agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/02/2019 15:16
0


Mugisha Moise umwe mu banyarwanda bagize ikipe y’igihugu yahatanaga muri Tour de l’Espoir 2019, yatwaye agace ka nyuma k’iri siganwa ubwo yasozaga ari uwa mbere mu ntera ya kilometero 103.4 (103.4 Km).



Ni urugendo rwa nyuma rwa Tour de l’Espoir 2019 yatangiye kuwa Mbere tariki ya 4 Gashyantare 2019, ariko ntabwo mu duce twabanje byaje korohera ikipe y’u Rwanda kuko ari agace kamwe rukumbi aba basore babashije kwegukana mu duce dutanu (5) twari tugize iri siganwa ryaberaga muri Cameroun.

Nyuma yo gusoza ari uwa mbere, Mugisha Moise yabwiye abanyamakuru ko kuri we yumva nta kindi yavuga uretse gushimira Imana yamushoboje gutwara agace k’isiganwa kuko ngo byari bigoye.

“Nta kindi navuga kirenze kuba nashimira Imana kuko uyu munsi byari bikomeye cyane. Birashimishije ku gihugu cyanjye cy’u Rwanda ariko bamfashe dushime Imana kuko kari akazi gakomeye”. Mugisha Moise


Mugisha Moise umunyarwanda watwaye agace ka Tour de l'Espoir 2019

Umunya-Erythrea Jacob Debesay ni we watwaye isiganwa muri rusange. Tour de l'Espoir 2018 yatwawe na Areruya Joseph (Rwanda).

Abakinnyi batandatu bagize Team Rwanda yakinnye Tour de l’Espoir 2019 barimo; Eric Manizabayo, Samuel Hakiruwizeye, Nkurunziza Yves, Mugisha Moise, Jean Damascene Ruberwa na Nzafashwanayo Jean Claude.

Turacyashakisha ibihe abakinnyi bakoresheje………






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND