RFL
Kigali

Venezuela: Juan Guaido wifuzwa n’amahanga ngo ayobore Venezuela ni muntu ki ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:9/02/2019 16:08
0


Muri Venezuela intambara y’amagambo hagati y’abashyigikiye Juan Guaido utavuga rumwe n’ubutegetsi nka Perezida w’inzibacyuho usimbura Nicolas Maduro n’abagitsimbaraye kuri Maduro ikomeje gufata intera ndende. Juan Guaido ashyigikiwe n’ibihugu byinshyi kurusha Nicolas Maduro. Kuri ubu Guaido ashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika



Juan Gerardo Guaidó Márquez ni umunyapolitiki wavutse taliki ya 28 Nyakanga mu mwaka 1983. Afite imyaka 35 y’amavuko gusa. Juan Guaido ni umunya-Venezuela ukomoka kuri se Wilmer wari umupiloti w’indege na nyina Norka w’umwalimukazi.

Juan n’umuryango we bashegeshwe n’ikiza kiswe Vargas Tregedy cyazanye n’imyuzure n’imiyaga kigasiga iheruheru iyi leta ya Vergas yo butaka bwo ku ivuko bwa Juan, hari mu mwaka 1999. Kuba leta yari iyobowe na Hugo Chavez itarabashije kugira icyo ifasha abari basizwe iheruheru iyi leta byahinduye imitekerereze ya Juan Guaido yose yiyemeza kujya gufasha abaturage rusange mu gushaka ahazaza heza h’igihugu cye.

Nyuma y’umwaka umwe gusa, ni ukuvuga mu mwaka wa 2000, Guaido yasoje amashuri yisumbuye ndetse akomereza muri kaminuza aho yize ibijyanye n’imikorere y’inganda muri kaminuza yitwa Andres Bello Catholic University anakomereza mu masomo y’ubutegetsi bw’igihugu muri kaminuza ya George Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuri ubu ni umugabo ubyaye rimwe afitanye umwana w’umukobwa n’umugore we w’isezerano Fabiana Rosales w’umunyamakurukazi.

Ubuzima bwe bwa Politiki

Mu mwaka wa 2010 Juan Guaido yatorewe kwinjira mu nteko ishingamategeko y’iki gihugu ndetse atorerwa kuba umwungiriza w’umuyobozi wayo. Gusa nyuma y’imyaka 5 gusa mu matora yabaye Juan Guaido yatorewe kwicara ku ntebe y’ubuyobozi y’iyi nteko ishingamategeko ya Venezuela.

Juan

Juan n'umuryango we

Imyitwarire yo kuba impirimbanyi Juan Guaido yatangiye ku myaka 23 akirangiza kwiga icyiciro cya 2 cya kaminuza kuko we n’abandi bafite imitekerereze imwe bagiye bayobora ubukangurambaga bwagiye bwamagana politiki za leta ya Chavez. Mu mwaka wa 2009 Guaido afatanije na Leopoldo Lopez ufungishijwe ijisho uzwi cyane ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Maduro bashinze ishyaka ryari rikunzwe ryitwa Popular will ishyaka rivuga ko ryari rije kuvugira abatagira kivugira. 

Juan Guadio yagiye agaragariza Nicolas Madduro ko atishimiye uburyo ategetse Venezuela nyuma y’aho yagiye afatanya mu bushakashatsi n’ibigo bitandukanye mu kugaragaza uburyo igihugu cya Venezuela kiyobowe nabi. Juan Guaido yanakoze ubushakashatsi ku isahurwa ry’umutungo wa leta na ruswa byakozwe ku butegetsi bwa Nicolas Maduro. 

Mu mwaka wa 2017 yagize uruhare runini mu myigaragambyo yasabaga impinduka mu bukungu bw’iki gihugu, byanamuviriyemo kuraswa ku ijosi ,gusa mu mwaka wakurikiyeho wa 2018 Juan Guaido yubakiwe izina n’iki gikorwa arahirira kuba umuyobozi wa Guverinoma rusange ya Venezuela.

Juan Guaido akunze kumvikana mu mbwirwaruhame ze nk’uharanira ubwigenge, kurwanya ubusumbane no guharanira Demokarasi.

Ubusanzwe itegeko nshinga ry’iki gihugu riteganya ko mu gihe cy’inzibacyuho perezida w’inteko ishingamategeko ariwe uba perezida w'gihugu ariko agategura amatora vuba, aribyo byahaye Juan Guaido kuba ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihanganjye ngo asimbuzwe Nicolas Maduro wari usanzwe ayobora iki gihugu wagaragarijwe n’abaturage be ko atishimiwe ubwo yongeraga kurahirira kongera kuyobora iki gihugu cya Venezuela.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND