RFL
Kigali

Uburyo wamenya imyitwarire ya buri muntu uhereye ku bwoko bw’amaraso ye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/02/2019 14:35
2


Amaraso y’abantu arimo amoko 4 (groupes sanguin): groupe A, groupe B, groupe AB, na groupe O.



Abantu bagira imyitwarire itandukanye bitewe n’impamvu nyinshi; imyinshi muri iyo myitwarire iterwa na kamere y’umuntu, kandi imyitwarire ya kamere iterwa n’ubwoko bw’amaraso butandukanye.

Imyitwarire y’umuntu ishobora guhinduka bitewe n’impamvu zitandukanye: nko kwakira agakiza, kwigishwa inyigisho zitandukanye, n’ibindi. Arikonubwo imyitwarire y’umuntu ishobora guhinduka, kamere y’umuntu ntabwo iba yapfuye, kuko amaraso ntaba yahindutse.

Urugero nk’iyo umuntu yakiriye agakiza: Umwuka w’Imana amufasha kunesha kamere mbi harimo n’iziterwa n’ubwoko bw’amaraso ye, bityo ya myitwarire mibi igahinduka; mu by’ukuri kamere ntabwo ziba zapfuye burundu, inyinshi zikomeza gukora ariko zigakora mu buryo butanyuranya n’ijambo ry’Imana; izindi zigasa n’izisinzira bitewe n’imbaraga z’Umwuka Wera ziri mu muntu. Ikimenyetso kibigaragaza: Iyo umuntu iby’agakiza abivuyemo, ya kamereye ya kera irongera ikabyuka igakora nk’uko mbere yakoraga.

Dore rero imyitwarire y’abantu uhereye ku bwoko bw’amaraso yabo:

1. ABANTU BAFITE GROUPE A

Abantu bagira ubwoko bw’amaraso bwa A, usanga abakobwa n’abahungu ibibaranga ari bimwe, twirengagije uburyo baremwe, bakaba barangwa n’ibi bikurikira:

• Kuvugisha ukuri,

• Kugira umuhati wo gukora ibishya no gufasha abandi,

• Kumva vuba kandi ibyo bumvise bikabakoraho, mbese bakabitindaho babisesengura,

• Kuvuga make,

• Kugira ukwihangana muri bo

• Kuzuza inshingano bafite neza kandi vuba

• Kubika inzika,

• Guteza ubwumvikane buke cyangwa kwibikamo amakimbirane,

• Kutita ku bintu bimwe na bimwe yewe n’ibyangombwa,

• Gukunda kwihererana ibibazo byabo ubwabo bakumva bakwishakira umuti wabyo,

• Guhubuka ndetse bakanakomera cyane ku myumvire n’ibitekerezo byabo.

2. ABANTU BAFITE GROUPE B

• Bagira igikundiro,

• Ntibihanganira ibibazo,

• Bacika intege vuba kubera ibibazo,

• Barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora.

• Mu rukundo ntibakunda rwaserera, uwo bakunze aba ari uwo n’iyo bahemuhemukiwe bagatana n’abakunzi babo birabagora cyane kubona abandi kuko gutangira guhinduranya inshuti uko bwije n’uko bukeye birabagora, 

• Ntibakurwa kw’ijambo,

• Ni ba nyamwigendaho,

• Biroha mu bintu bitabareba,

• Baratekereza cyane ndetse bagahinduka nk’ikirere.

• Ku bakobwa usanga bakurura abagabo cyane

• Bakunda gukorerwa ubukwe iyo bakiri abakobwa kandi bakabiharanira, ariko iyo babaye abagore kurera abana ntibiborohera ni byo bibavuna mu rugo,

• Usanga bakunda abagabo babo cyane ndetse bakabababarira cyane kabone n’iyo baba babaciye inyuma,

• Bakurikirana abagabo babo mu byo bakora byose.

• Ku bagabo: usanga bavanga akazi n’urugo

• Iyo baciye inyuma abagore babo rimwe na rimwe birabababaza kandi ntibongera kuko baba babibona ko bakunzwe n’abagore babo.

3. ABANTU BAFITE GROUPE AB

• Usanga aba bantu wabagereranya n’ibirumira-habiri, ntiwapfa kumenya ibyo bakunda n’ibyo banga kuko ibyo bakubwiye ko bakunda none ejo usanga babyanze, muri make baba mu mpande 2,

• Ntibazi gukomera ku byemezo byabo,

• Bahisha ibyiyumvo byabo by’urukundo,

• Ikindi berekana inyuma ko ari abanyabirori cyangwa ba mushyushya rugamba kandi imbere muri bo ari abantu b’abanyamahoro, ndetse batuje banacecetse, iyi myifatire yabo rero usanga ihinduka bitewe naho bageze,

• Mu bibazo iyo ntabwumvikane buhari ahanini nibwo bacika intege, nta byemezo bafata iyo babona ibintu byakomeye.

• Mu rukundo ntibashakisha inshuti cyangwa se abakunzi, baba bumva bazizana mbega bumva batakwinginga cyangwa ngo bigore ariko nabwo iyo babonye abakunzi, bababwira amabanga yabo.

Ku bagore cyangwa abakobwa bafite ubwoko bw’amaraso bwa AB

• Usanga ari abatesi cyane,

• Bakunda kwacyira abashyitsi benshi,

• Bagakunda kwitirirwa abagabo babo madamu runaka bakoresheje amazina y’abagabo,

• Bakunda gukorana n’abagabo babo imirimo yose kuko baba bumva bakwibera hamwe igihe cyose.

Ku bagabo bafite icyi cyiciro cya AB

• Baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya ibyo urugo rukeneye bakabikurikirana,

• Usanga barangwa no kwicisha bugufi iyo bakoze amakosa bihatira gusaba imbabazi

• Mu kazi usanga ari abantu bahora bavumbura ibintu bishya,

• Mu kazi nanone usanga ari abahuza beza hagati y‘ababa bagiranye ibibazo,

• Bazi kwiga neza imishinga,

• Bazi gukemura ibibazo by’ingutu,

• Bamenyera vuba ahantu hose bageze n’uburyo bitwara

• Banga abantu b’abanebwe, ku buryo ibyanze kurangira bahitamo kuba babyikorera bikarangira bikava mu nzira.

4. ABANTU BAFITE GROUPE O

• Barangwa no gusabana n’abandi cyane,

• Bakunda gukora kandi bagashyira ingufu mu kazi kabo,

• Bagira guhangana n’abandi mu kazi,

• Bakunda umwuga w'ubucuruzi cyane,

• Bazi kuyobora neza, ariko ntibakunda ubakosora ku bibi bakoze.

• Abagore bo muri groupe 0 bakunda gukora,

• Bakagira ukuri,

• Ntibatinya gukosora abagabo babo mu ruhame ariko undi yabikorera abagabo babo ntibumvikane.

• Iyo batandukanye n’abagabo babo ntibigera bongera gushaka ukundi bitewe n’urukundo bagirira abagabo babo.

Tubibutse ko kwa muganga cyangwa ahandi hantu hose bakora gahunda zo gutanga amaraso bashobora kugufasha kumenya ubwoko bw’amaraso yawe.

Src: santeme-decine.journaldesfemmes.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyumva5 years ago
    mbanje kugusuhuza nana gushimira kunkuru nziza yuje ubuhanga watugeneye twe abasoma ndi umuganga ibi wanditse ndemeranya nawe courrage mu byo mukora
  • Ndihobwayo Edouard3 years ago
    Murakoze kuduha ibituranga





Inyarwanda BACKGROUND