RFL
Kigali

NYAMATA: Gasore Serge Foundation yahembye ikipe ya Bugesera SVB iheruka gutwara irushanwa ry’Intwari 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/02/2019 16:34
0


Gasore Serge Foundation ikigo cyashinzwe kikaba kinayoborwa na Gasore Serge ahanini agamije guteza imbere uburere, kubungabunga ubuzima rusange bw’abatuye i Bugesera, siporo n’ibindi byose bishingiye ku buzima bw’umuntu.



Ubuyobozi bw’iki kigo buyobowe na Gasore Serge bwafashe umwanya bushima ikipe ya Bugesera Women Sitting Volleyball Club, ikipe y’abali n’abategarugoli bakina umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga aho bakina bicaye ku itapi yabugenewe.

Ubwo hatangwaga iki gihembo, Gasore Serge yavuze ko nk’ikigo Gasore Serge Foundation ayoboye bakozwe ku mutima n’uburyo iyi kipe yitwaye mu irushanwa ry’Intwari 2019 kandi ko ari ishema n’ubutwari ku Karere ka Bugesera muri rusange.

Iyi kipe isanzwe ikorera mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, yahawe sheke y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500,000 FRW) byaje bisanga ibihumbi 130 (130,000 FRW) bari bahawe batwara igikombe.


Ubwo ikipe ya Bugesera SVB yahabwaga ishimwe ry'ibihunbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda (500,000 FRW)

Ni igikorwa cyahujwe na gahunda rusange yahuje abanyamakuru n’ikigo Gasore Serge Foundation cyo kumenyesha abanyamakuru ibirebana n’irushanwa ngaruka mwaka rya 20 Km de Bugesera 2019. Iri rushanwa rizaba tariki 12 Gicurasi 2019 mu karere ka Bugesera ubwo rizaba riba ku nshuro yaryo ya kane.

Bugesera SVB yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinze Gicumbi Stars amaseti 3-1 mu mukino wa nyuma wabahuje mu isozwa ry’imikino yari yatangiye kuwa Gatandatu mu cyiciro cy’abagore. Gisagara VC yatwaye igikombe itsinze Gasabo mu bagabo.


Gasore Serge umuyobozi wa Gasore SErge Foundation

Ryari irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyball ikinwa n’abakinnyi bafite ubumuga, ni Volleyball ikinwa abakinnyi bicaye. Bugesera SVB yatwaye igikombe itsinze Gicumbi Stars amaseti 3-1.

Muri uyu mukino waberaga muri sitade ya NPC, Bugesera SVB yatangiye itwara seti ya mbere n’amanota 25-22, baje kwiyongeza indi seti batsinda amanota 25-20. Seti ya gatatu yaje kuba iya Gicumbi Stars batsinda amanota 26-24. Gusa byaje kurangira Bugesera SVB itsinze seti ya kane n’amanota 25-19 ihita inatwara igikombe.


Ikipe ya Bugesera SVB ni yo ibitse igikombe cy'Intwari 2019 mu cyiciro cy'abagore

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND