RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Jennifer Lawrence yambitswe impeta n’umukunzi bamaranye igihe kitageze ku mwaka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/02/2019 14:08
0


Jennifer Lawrence w’imyaka 28 ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, yakinnye muri filime zizwi cyane nka X- Men, The Hunger Games, Passengers n’izindi zitandukanye. Kuri ubu yambitswe impeta y’urukundo na Cooke Maroney, umusore bamenyanye mu mpeshyi ya 2018 akaba yamaze kumusaba kuzamubera umugore.



Inkuru y’uko aba bombi bamaze kwemeranywa kuzabana yatangajwe na Page Six yabonye aba bombi bwa mbere bari gusangira mu mujyi wa New York ndetse Jennifer Lawrence yambaye impeta y’urukundo yambitswe n’uyu musore wamwihebeye.

Jen

Jennifer Lawrence n'umukunzi we

Jennifer Lawrence yagiye akundana n’abandi basore batandukanye barimo na Chris Martin, umuririmbyi w’ibanze ku itsinda Coldplay. Kuri ubu uyu Cooke Moroney ni umucuruzi mu bijyanye n’ubugeni bw’ibishushanyo. Bagiye kumara umwaka bari mu rukundo ndetse kugeza ubu bamaze kwemeranywa ko bazabana akaramata. Uyu musore afite imyaka 33 y’amavuko.

Jen

Ni umwe mu bakinnyi ba filime yakunzwe na benshi X- Men

Jennifer Lawrence ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye cyane, dore ko muri 2015 na 2016 yari we mugore uhembwa menshi muri sinema ku isi. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo na Oscar, igihembo gikuru kuruta ibindi muri sinema. Filime yagaragayemo zose hamwe zimaze kwinjiza hafi miliyari 6 z’amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND