RFL
Kigali

Tanzania: Harmonize yitabye Polisi ajujubya itangazamakuru

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/02/2019 16:09
0


Muri iyi minsi hari kuvugwa inkuru ya Harmonize wagombaga gushyikirizwa inzego z’umutekano akurikiranwaho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.



Mu ifoto Harmonize yashyize kuri Instagram ye agaragara ari kunywa itabi, aho yari ari muri Afurika y’Epfo aho yari ari gukorana indirimbo na Flavour, Komiseri wa Polisi yo muri Tanzania, Paul Makondo yahise avuga ko Harmonize akigera muri Dar Es Salaam agomba guhita ashyikirizwa Polisi bikanaba byiza cyane niyijyana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ku isaha ya saa 08:30 nibwo Harmonize yageze kuri Station ya Polisi ya Central Police iherereye mu mujyi wa Dar Es Salaam aho yagombaga guhatwa ibibazo ku cyaha ashinjwa cyo kunywa ibiyobyabwenge. Akihagera, Harmonize yatangiye yihisha itangazamakuru ndetse abagerageje kumutunga camera agerageza kubarwanya cyane azibambura ndetse yiruka cyane yinjira muri station ya polisi.

Harmonize akurikiranyweho icyaha cyo kunywa urumogi

Bongo5 dukesha iyi nkuru, ni yo yabashije gufata amashusho y’uyu muhanzi bavuga uko yaje mu modoka nziza ya V8 y’umukara, ari kumwe n’inshuti ye magara. Harmonize yagawe cyane mu ruhame aho bavuze ko kuba icyamamare bidatanga uburenganzira bwo gukora amakosa cyane ko hari benshi baba barebera ku byamamare.

N’ubwo bitaremezwa ko ibyo Harmonize yanywaga ari itabi risanzwe cyangwa urumogi, bakomeje kuvuga ko ari urumogi kuko ngo nta tabi rigira umwotsi mwinshi nk’uwavaga mu kanwa ke.


Ubwinshi bw'uyu mwotsi ni cyo kimenyetso gishingiweho bavuga ko rwari urumogi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND