RFL
Kigali

Zodwa Wabantu uzwiho kubyina nta kariso yambaye yiguriye isanduku azashyingurwamo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/02/2019 15:25
3


Umuhanzikazi wo muri Afurika Y’Epfo uzwi ku mazina ya Zodwa Wabantu wamenyekanye cyane kubera imyambarire ye idasanzwe ku rubyiniro aho abyina yambaye imyenda igaragaza imyanya ye y’ibanga yiguriye isanduku azahambwamo.



Ubusanzwe yitwa Zodwa Rebecca Libram, uyu mukobwa uvuka muri Afurika y’Epfo yamenyekanye mu buhanzi bwe ku kuba atajya yambara ikariso iyo agiye ku rubyiniro ndetse mu mbyino ze akaba akora ibishoboka byose aho yataramiye hose akerekana imyanya ye y’ibanga abitabiriye ibirori.

Mu mwaka w’2017, Perezida wa Zimbabwe yigeze kwirukana Zodwa ubwo yari agiye gutaramira muri Zimbabwe avuga ko umukobwa ujya ku rubyiniro yambaye ubusa adakwiye gutaramira abanyagihugu be kuko ari ugushyigikira ingeso mbi. Ibi kandi byamubayeho mu mwaka w’2018 muri Zambia aho yagombaga gutaramira i Lusaka mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’umwe mu bahanzi b'aho maze akabinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko atazambara ikariso kandi ko atitaye ku bo bizabangamira. Ibyo rero byatumye no muri Zambia yirukanwa ntiyahataramira.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze rero zirimo Instagram, Zodwa Wabantu yagaragaje amafoto ari kugura isanduku ndetse ajyamo aripima ayiherekeresha amagambo atandukanye agaragaza ko ari kwitegura cyane urupfu rwe ku buryo igihe azapfira umuryango we utazagorwa no kumushyingura. 

Ku ifoto ya mbere yashyizeho yagize ati “Urupfu. Abirabura baterwa ubwoba no kuvuga ku rupfu. Isanduku yanjye nyiguze ibihumbi Ijana na mirongo itanu (150,000). Ese uriteguye cyangwa umuryango wawe uzagorwa na byose? Sinshaka ko bazavuga ngo Zadwa Wabantu yari icyamamare none dore ubu babuze amafaranga yo kumushyingura.”

Zodwa Wabantu
Zodwa Wabantu yagaragaje ko ibi abikoze ngo umuryango we utazasekwa napfa

Nyuma y’iyo foto, Zodwa yashyizeho amashusho amugaragaza amaze guhitamo isanduku ifite ibara rya Gold nziza rwose, ari kuvugana n’uzicuruza amubaza niba ashobora kujyamo akipima akareba niba azakwirwamo maze uwo mugabo arabimwemerera. Zodwa agaragara ajyamo akaryamamo agaragaza akanyamuneza mu maso he. Iyo video iherekezwa n’amagambo agaragaza ko ku birabura ibyo ari gukora bifatwa nka kirazira.

Ifoto ya nyuma Zodwa yashyizeho aryamye neza mu isanduku, yambaye amadarubindi, yayiherekeje amagambo acecekesha abantu anabifuriza gukomeza kugira icyumweru cyiza. Abafana be batunguwe cyane n’ibyo yakoze kuko ari ibidasanzwe ndetse abenshi bagaragaje ko batabyishimiye. Ama South African Rand 150,000 tuyashyize mu manyarwanda angana na 9,996,878.13 Rwf. Ubwo ni Miliyoni Icyenda n'ibihumbi magana acyenda na mirongo icyenda na bitandatu na magana inani mirongo irindwi n'umunani by'amanyarwanda.

Zodwa Wabantu
Yipimye isanduku ye acecekesha abantu

Muri kwibaza ikibazo uyu muhanzikazi afite, niba ashaje cyane ku buryo yitegura gupfa vuba cyagwa ikindi? Aha turagira ngo tubamare impungenge, Zodwa nta n’ubwo arwaye na gato!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mr Lee5 years ago
    uyu mugore Rega niko yitereye, ahubwo yatinze kuyigura nkurikije igihe gishize Abigaragaje. kandi buriya igitangaje ntazapfa no Gupfa Abantu nkabariya urupfu rurabatinya.
  • Shima Iddy Abdul5 years ago
    Mérci bcp pour votre information de jour à jour
  • Uwidak5 years ago
    Buriya tayali urupfu ararutsiritse kuko ruzamwibagirwa ko akiriho kuko rwo akimara kuyigura rwahise rumubara mubo rwahitanye.





Inyarwanda BACKGROUND