RFL
Kigali

MINISPOC na Komite Olempike y’u Rwanda basobanuye impamvu Akarere ka Huye ariko kazakira imikino y’abato

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/02/2019 9:18
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2019 ni bwo MINISPOC, CNOSR na ANOCA Zone ya gatanu (V) bahuye n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda babasobanurira uburyo akarere ka Huye kazakira imikino y’abato babarizwa mu bihugu byo mu karere ka Gatanu kuva tariki ya 2-6 Mata 2019.



Ni gahunda yari yitabiriwe na Nyirasafari Esperence Minisitiri w’umuco na Siporo wari n’umushyitsi mukuru, Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ndetse na William Blick perezida w’impuzamashyirahamwe ya komite Olempike zo mu karere ka Gatanu (ANOCA Zone V).

Aya marushanwa azareba imikino itanu (5) irimo; Athletics, Basketball 3*3, Cycling, Taekwondo na Beach-Volleyball. Abakinnyi bose hamwe bazitabira iyi mikino biteganyijwe ko bazarenga 300. Imikino yose izabera mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Ubwo abanyamakuru bari babajije impamvu akarere ka Huye ariko katoranyijwe mu turere 30 tugize u Rwanda, Minisitiri w’umuco na Siporo, Nyirasafari Esperence yavuze ko akarere ka Huye kujuje ibisabwa kugira ngo kakire irushanwa ryose kandi ko ibizakenerwa byose bihari yaba ibibuga, amahoteli n’inzibutso zizafasha mu kwereka abana amateka y’u Rwanda.

“Huye icya mbere ni mu Rwanda kandi nta n’ahandi hihariye ko ariho hagomba kubera imikino. Ni ukuvuga ngo byose birahari byaba ibiteganyijwe nk’ibibuga, amahoteli arahari kandi ni byiza kuba twajya n’ahandi mu gihugu mu gihe haba hari ibikorwaremezo. Ndumva nta kibazo kirimo kandi twifuza ko n’utundi turere twajya tugerwamo n’ibikorwa nk’ibi”. Minisitiri Nyirasafari


Nyirasafari Esperence Minisitiri w'umuco na siporo mu Rwanda

Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda akaba umwe mu bazaba bafite ishingano n’uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’irushanwa, yunganiye Minisitiri muri MINISPOC avuga ko abantu bagomba kwibuka ko akarere ka Huye gafite sitade ishobora no kwakira abakina umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru.

“Ibyo Minisitiri yasobanuye ni byo ariko ngize ikindi nakongeraho ni uko mu gihugu cyacu ahantu dufite ibibuga byakwakira amarushanwa y’imikino yose ni i Kigali na Huye. Ni imwe mu mpamvu zatumye Huye tuyitoranya kuko iriya sitade ya Huye ifite ahantu abakina umukino wo gusiganwa ku maguru bakoresha. Mu gihe bizajya bidushobokera tuzajya tujya mu ntara zose”. Amb.Munyabagisha


Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komiteb Olempike y'u Rwanda

Ibihugu 11 bibarizwa muri ANOCA Zone V birimo; Burundi, Erythrea, Misiri, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania, Sudan na Uganda. Gusa n'ubwo aya marushanwa azaba afite umugambi umwe n’uw’imikino yo kwibuka, ntabwo bizakuraho amarushanwa ajya aba muri Kamena buri mwaka muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 muri uyu mwaka wa 2019 bizaba ari ku nshuro ya 25 abanyawanda bibuka.

Abana bemerewe kwitabira iyi mikino ni abagejeje imyaka 16 ariko na none bakaba batarengeje imyaka 18 kuko itegeko rivuga ko ari abana bavutse tariki ya 1 Mutarama 2001 n’abavutse tariki ya 1 Mutarama 2003.


Minisitiri Nyirasafari Esperence (Ibumoso) na Amabadaseri Munyabagisha Valens (Iburyo) batanga ubusobanuro busesuye ku irushanwa


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND