RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo, Neymar na Tiwa Savage bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/02/2019 10:54
0


Uyu munsi ni ku wa 2 w’icyumweru cya 6 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Gashyantare2019, ukaba ari umunsi wa 36 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 329 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1885: Umwami Leopold wa 2 w’ububiligi yashyizeho Kongo nk’ubutaka bwe bwite.

1917: Inteko ya Amerika yatoye itegeko ryemezwa na perezida Woodrow Wilson rivugurura uburyo bwo kwinjira ku butaka bwa Amerika, iryo tegeo rikaba ritaremereraga abantu baturutse muri Aziya y’amajyepfo n’iy’amajyepfo y’uburasirazuba kwinjira ku butaka bwa Amerika.

1962: Uwari perezida w’ubufaransa Charles de Gaulle yategetse ko igihugu cya Algeria gihabwa ubwigenge.

1972: Umukinnyi w’umukino w’intoki wa basketball, Bob Douglas yabaye umukinnyi wa mbere w’uyu mukino w’umwirabura wo guhabwa icyubahiro cyo gushyirwa mu ntwali z’uyu mukino mu cyitwa Basketball Hall of Fame.

1988: Manuel Noriega wari perezida wa Panama yatawe muri yombi ashinjwa icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’inyerezwa ry’imari.

1997: Amabanki 3 akomeye yo mu busuwisi yatangaje ko ashyizeho ikigega cy’inkunga ya miliyoni 71 z’amadolari ya Amerika mu gufasha abarokotse jenoside y’abayahudi n’imiryango yabo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1784: Nancy Lincoln, umubyeyi w’uwabaye perezida wa Amerika Abraham Lincoln nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1818.

1840: John Boyd Dunlop, umushoramari w’umunya-Ecosse akaba ariwe washinze uruganda rukora amapine yo mu bwoko bwa Dunlop nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1921.

1840: Hiram Stevens Maxim, umuvumbuzi w’umunyamerika ukomoka mu bwongereza, akaba ariwe wavumbuye imbunda yaje kumwitirirwa ya Maxim nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1916.

1964: Duff McKagan, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Guns N' Roses nibwo yavutse.

1969: Bobby Brown, umuhanzi, umubyinnyi, akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika, akaba yaranabaye umugabo wa nyaakwigendera Whitney Houston nibwo yavutse.

1971: Sara Evans, umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Abhishek Bachchan, umukinnyi wa filime w’umuhinde yabonye izuba.

1976: Tony Jaa, umukinnyi wa filime w’umunya-Thailand akaba n’umukinnyi mu mikino nyarugamba wamenyekanye cyane muri filime za Ong-Bak, akaba anaherutse mu Rwanda mu mwaka ushize nibwo yavutse.

1980: Stefano Di Fiordo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1980: Tiwa Savage, umuhanzikazi w’umunyanigeriya yabonye izuba.

1982: Rodrigo Palacio, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1984: Carlos Tévez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1985: Crystal Hunt, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal yabonye izuba.

1986: Manuel Fernandes, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal nibwo yavutse.

1986: Billy Sharp, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1990: Marvin Knoll, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1990: Jordan Rhodes, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Ecosse nibwo yavutse.

1992: Neymar, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil yabonye izuba.

1992: Stefan de Vrij, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Gnassingbé Eyadéma wabaye perezida wa Togo yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND