RFL
Kigali

BASKETBALL: Imanizabayo Laurence uherutse kuba MVP bwa mbere, hari ibyo yishimira yagejejweho n’umukino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2019 20:58
0


Tariki ya 1 Gashyantare 2019 ni bwo Imanizabyo Laurence umukinnyi wa The Hoops Rwa ikipe ihatana mu marushanwa ategura na FERWABA mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, aherutse guhembwa nk’umukinnyi wahize abandi mu mikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 n’ubundi begukanye nka The Hoops.



Ubwo hatangwaga ibihembo bisoza irushanwa, Imanizabayo w’imyaka 23 amaze imyaka itanu (5) akina umukino w’intoki wa Basketball mu buryo buri ku murongo kuko iyo urebye mu mateka ye usanga aribwo yatangiye guhura n’abatoza bamuhozaho amaso. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yagiye agaruka ku buzima bwe muri Basketball kuva mu 2012.

“Natangiye gukora ku mupira wa Basketball mu 2012 ariko nakinaga ibintu bisanzwe byo kwishimisha bya bindi byo kwishuri. Nigaga muri APACAPE muri Rutsiro ahitwa mu Kayove byari mu mashuri yisumbuye”. Imanizabayo


Imanizabayo Marie Laurence umukinnyi wa The Hoops

Imanizabyo avuga ko nyuma yaje kugenda abikunda kurushaho byaba ari ku ishuri ndetse no mu biruhuko agakomeza gukorana n’abandi imyitozo. Nyuma haje gahunda yari yarateguwe na FERWABA yo kuzenguruka igihugu bakoresha imyitozo abakiri bato awe aza kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi bari bafashwe ngo bazajyanwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu (U-18) yaserukiye u Rwanda i Kampala muri Uganda mu 2014.

“Mu 2014 turi mu biruhuko ni bwo habaye gahunda y’imyitozo ihoraho yaberaga ku kiliziya (Gisenyi/Rubavu). Icyo gihe ni nabwo Shema Didier Maboko yaje gushaka abana bazakina irushanwa ry’abatarengeje imyaka 18 nza gusanga ndi mu bana babiri bari batoranyijwe. Twaje gukora umwiherero kuri sitade Amahoro ariko kuko amashuri yari agiye gukomeza, byabaye ngombwa ko nigaga i Rutsiro noneho nkaza gukora imyitozo mu mpera z’icyumweru”. Imanizabayo


Imanizabayo Marie Laurence (5) ahana ikosa ubwo The Hoops yacakiranaga na IPRC South WBBC mu 2017

Akimana Ange, Dusabirema Angela, Gihozo, Imanizabayo Marie Laurence, Masengesho Jeanne d’Arc, Nyiranshimiyimana Angelique, Rutagengwa Nadine, Tuyisenge Emerance, Umuhoza Jordan Odette, Umuhoza Justine, Umuhoza Martine, Umutoni Better, Urwibutso Nicole, Utamuliza Nicole, Uwibambe Christine, Uwiduhaye Sandrine na Uwizeye Pierrette nibo bakinnyi bar bahamagawe icyo gihe bitegura kujya muri Uganda aho u Rwanda rwari kumwe na Uganda, Tanzania, Kenya, Misiri n’u Burundi. Irushanwa ryakinwe kuva kuwa 11-17 Gicurasi 2014, abakobwa b’u Rwanda batahana umwanya wa gatatu.


Imanizabayo yahembwe nk'umukobwa witwaye neza (MVP) mu irushnawa ry'Intwari 2019 anafasha The Hoops gutwara igikombe

Imanizabayo akomeza avuga ko ubwo imikino y’abatarengeje imyaka 18 yari ihumuje mu gihugu cya Uganda (Kampala), Mutokambali Moise nyiri The Hoops Rwa yari umutoza w’ikipe y’igihugu ariko aza kumwegera by’umwihariko amusaba ko yamubera umukinnyi muri The Hoops, uyu mukobwa ngo ntabwo yazuyaje yaje kwemera kuko yumvaga aje gukina ku rundi rwego biniyongeraho ko ari mu mujyi wa Kigali.

“Ubwo ni bwo yahise (Mutokambali Moise) anshakira ishuri njya kwiga muri LDK (Rugunga) guhera mu 2015 tunatwara igikombe mu mikino y’amashuli. Gusa icyo gihe najyaga nsohoka ikigo nkajya gukina shampiyona muri The Hoops”. Imanizabayo


Imanizabayo Marie Laurence (5) azamukana umupira

Akenshi mu mukino wa Basketball usanga byemewe ko umukinnyi ubarizwa mu ikipe runaka itarasohotse mu mikino Nyafurika (Zones) yakwitabazwa n’indi kipe ikaba yamusohokana akayifasha. Imanizabayo Laurence akunze kwitabazwa n’ikipe ya APR Women Basketball.

Kuri iyi ngingo, Imanizabayo avuga ko ahanini bitewe nuko APR WBBC itozwa na Mbazumutima Charles wanamutoje mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu 2014, byoroha ko yamuha umwanya kuko aba amuzi akina.

Imanizabayo nk’umukinnyi wa The Hoops Rwa ukunze gufatanya na APR WBBC mu mikino mpuzamahanga, avuga ko icyo yungukiramo ari ubunararibonye kandi ko hari igihe batwara igikombe cyangwa umwanya mwiza ugasanga buri mukinnyi agize umubare runaka w’amafaranga ahabwa bityo agacyemura ibibazo.


Imanizabayo Florence akunze kwitabwa na APR WBBC mu mikio mpuzamahanga

Imanizabayo wize imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (Mathematics, Physics and Geography/MPG) kuri ubu akaba ari kuminuza mu bijyanye na Construction Management muri KIST, avuga ko abantu barimo Jovitte nk’umuntu wakinaga akanamutoza yamufashije kurushaho gutinyuka umukino wa Basketball ndetse nawe akabona abifatanya no kwiga akanakina neza.

Jojo kuri ubu ukinira ikipe ya IPRC South WBBC akaba ari no mu batoza baheruka mu mahugurwa yo kwiga gutoza abana, Imanizabayo amubonamo urugero rwiza rw’umuntu wagiye amutera imbaraga mu mwuga wo gukna Basketball.

Imanizabayo avuga ko gukina umukino wa Basketball bimufitiye akamaro kuko byatumye yiga mu kigo cyiza ndetse kuri ubu akaba amaze kugira inshuti nyinshi bahuje umwuga ndetse bikaba byaramufashije kwitinyuka mu bandi.


Imanizabayo na The Hoops akinamo batwaye igikombe cy'Intwari 2019

Imanizabayo usanzwe ari mushiki wa Itangishaka Blaise ukinira APR FC n’Amavubi, avuga ko mu muryango wabo hatarimo abantu benshi bakinnye imikino itandukanye kuko (Isirikoreye Laurent) se umubyara yabaye umukinnyi w’ikinamico ariko atigeze aba umukinnyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND