RFL
Kigali

Umufotozi wamamaye mu Rwanda David Berg yatangaje byinshi ku mukobwa aherutse gushinja kumukuriramo inda -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/02/2019 18:26
2


Mu minsi ishize David Berg umusore w'umufotozi ukomeye hano mu Rwanda akaba umuhanzi ugishakisha aho yapfumurira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje amagambo yatunguye benshi aho uyu musore yatangaje ko hari umukobwa bakundanaga wamukuriyemo inda y'umwana w'imfura ye.



Ku magambo yagendaga ashyira ku  mbuga nkoranyambaga, David Berg ukunze kwiyita Umwami Dawudi muri iyi minsi yaje gushyiraho ubutumwa bugufi bw'uyu mukobwa bivugwa ko wari umutwitiye. Mu butumwa yari yageneye David Berg, uyu mukobwa yamumenyesheje ko atigeze akuramo inda ahubwo atwite umwana utari uwe, afite undi se kandi amumenyesha ko batagikundana.

David Berg yatangarije Inyarwanda.com ko nawe yabwiwe n'uyu mukobwa ko umwana ariho ariko atari uwe, gusa ngo we yari afite amakuru yizewe yahawe na murumuna w'umukobwa ko inda y'umukunzi we yavuyemo, icyakora nyuma yo kumenyeshwa ko umwana akiriho yaratuje, ngo ubu ategereje ko avuka akamenya neza niba koko atari uwe.

David

David Berg mu kiganiro na Inyarwanda.com

David Berg yabwiye umunyamakuru ko uyu mukobwa bakundanaga ari mushiki wa Masho Mampa, umwe mu bahanzi bamenyekanye mu njyana ya hip hop gusa ntiyigeze yifuza gutangaza amazina y'uyu mukobwa. Ahamya ko umwana navuka aribwo azamenya niba ari uwe cyangwa atari uwe bityo akamenya uburyo yitwara muri iki kibazo.

David Berg ni umuhanzi uri gushakisha aho yafatira mu muziki, aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'African shawty', ubusanzwe benshi bamumenye nk'umufotozi wabigize umwuga.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DAVID BERG

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • corneille5 years ago
    tuno tubobo tw'utubwa tuba dushaka kumenyekena tugahitamo gusebanya natwo tutiretse, ingene gasa gusa
  • maso5 years ago
    Ariko murasetsa ubwo ibyo ni ibintu byo kurata? Ngo mwateye amada? Ese ko utavuga niba nta ndwara wakuyemo cg ko warusimbutse kuko wakoreye aho ku muntu mutasezeranye!Ahaaaa





Inyarwanda BACKGROUND