RFL
Kigali

Ibimenyetso 3 by’ubwikunde bukabije bwangiza urukundo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/02/2019 15:27
0


Mu rukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu, ubwikunze cyangwa kwikunda cyane ntibijya imbizi ndetse abenshi bagaragaza kwikunda cyane bikabije mu buryo batazi.



Ntibishoboka na gato ko washaka kwikunda cyane ngo urukundo rwawe n’umusore cyangwa umukobwa mukundana bizatere imbere murambane. Kuvuga ko umuntu ashobora kwikunda agakabya ntanabimenye birumvikana nk’ibidashoboka nyamara kwikunda ni kamere ya muntu ariko iyo bigeze mu rukundo hari ikinyabupfura gikwiye gukoreshwa kugira ngo hirindwe ko kwa kwikunda kwasenya urukundo cyangwa umubano wawe n’uwo mukundana.

Dore bimwe mu bigaragaza ko umuntu akabije kwikunda nyamara atabizi:

1.Guhora aburana ko ari umunyakuri

Iyo uhora uburana ndetse ugaragaza ko uri umunyakuri umukunzi wawe ari umunyamakosa, ni ikimenyetso cyo kwikunda gukabije. Birakwiye ko uhinduka ugatangira kujya wishyira no mu mwanya w’umukunzi wawe ntiwumve ko uhora uri umwere kuko nta muntu udakosa. Bizabubakira urukundo.

2.Kumva ko wakikorera ibintu byose

Gushaka kwifasha no kwikorera ibintu byose ni bibi cyane kurusha no guhora wumva ko uri mu kuri. Urukundo ni urugendo rwa babiri, si urw’umwe ndetse si n’amarushanwa hagati y’abakundana. Ahubwo urukundo ni amahirwe n’uburyo bwiza bwo kuzuzanye kuko rubahuriza hamwe mugafatanyiriza kurwubaka. Nta gihembo cyangwa icyo twakita intsinzi uzegukana kuko wakoze ibintu byose wenyine, ahubwo mu bufatanye bwanyu mwembi wowe n’umukunzi wawe, icyo mwageranaho nicyo kitwa intsinzi yanyu naho ibindi, ni ukwikunda kudafite aho gushingiye.

3.Kubeshya ugamije inyungu bwite

Bamwe mu bakundana bakunze kubeshya ibintu biremereye kugira ngo babone ibyo bashaka guhabwa n’abakunzi babo. Uku guhabura umukunzi wawe uretse kuba atri na byiza ariko biranasenya cyane. Kuko iyo umubeshye agahabuka akanaguha icyo ushaka mu buryo bwihuse, uba ushyize imbere ibyifuzo byawe nyamara utubashye amarangamutima ye kuko bituma asigara autse umutima ndetse afite ubwoba cyane. 

Uku kwikunda ntigukwiriye, wamubwiza ukuri icyo ushaka mugafatanyiriza hamwe kugishaka kandi mu bwumvikane n’ubwubahane. Si ibi gusa hari n’ibindi bimenyetso byo kwikunda bamwe batanamenya nyamara bikarangira bibabaje abakunzi babo cyangwa bakisenyera urukundo mu buryo batatekerezaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND