RFL
Kigali

IRYO NABONYE: Umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda urakunzwe cyane i Burundi, abahanzi baho barakubita agatoki ku kandi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/02/2019 15:17
4


Abibuka mu myaka ya 2003 kuzamura ntabwo bazibagirwa uburyo umuziki w' i Burundi n'ibindi bihugu wari warigaruriye utubari n'utubyiniro two mu Rwanda kimwe no mu bitangazamakuru binyuranye. Ibi byeteye ishyaka abahanzi bo mu Rwanda barakora cyane ngo bigobotore abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu karere kari barabasize bikomeye.



Ingufu abahanzi bo mu Rwanda bashyize mu gukora cyane zatanze umusaruro ugaragarira buri wese. Abahanzi bo mu Rwanda batangiye bashaka uko bakorana umuziki n'abahanzi bo muri ibi bihugu byari byarabasize bityo gahoro gahoro n'indirimbo zabo zigenda zicengera muri ibi bihugu aho abahanzi bumvaga ko bigoye batangira kuhinjira babirebesha amaso.

Bimwe mu bihugu byari byarasize u Rwanda mu muziki n'u Burundi burimo. Ntawe uzibagirwa indirimbo Kiradodora mu Rwanda cyangwa Lollilo na Big Fizzo. Kuri ubu aba bahanzi baracyahari ariko uburyo bari barigaruriye imitima y'abakunzi ba muzika mu Rwanda ni ko ubu abahanzi b'abanyarwanda bigaruriye imitima y'abakunzi ba muzika mu gihugu cy'u Burundi.

Bamwe mu bahanzi bayobowe na Meddy, The Ben, Charly na Nina, Yvan Buravan, Social Mula, Israel Mbonyi, Bruce Melody bari mu bagezweho bikomeye mu gihugu cy'u Burundi yaba ku ma radiyo, utubari ndetse n'utubyiniro tunyuranye. Aba bahanzi barimo n'abari batumiwe ngo bajye gutaramira mu gihugu cy'u Burundi ariko ntibitabire ibitaramo batumiwemo kubera impamvu batangaje ko ari iz'umutekano, bayoboye umuziki w'u Burundi.

Abahanzi b'i Burundi ntibahakana ko u Rwanda rutabasize mu iterambere rya muzika...

Uganiriye n'abahanzi banyuranye i Burundi bakubwira ko mu by'ukuri u Rwanda rwabasize mu muziki. Aha bahamya ko impamvu basigaye ari uko n'u Rwanda hari uburyo rwateye imbere mu ikoranabuhanga. Hari abahamya ko mu Rwanda hari ama studio menshi kandi ari ku rwego rwiza kurusha i Burundi ikindi badatinya kuvuga ni uko ama kompanyi mu Rwanda ashyigikira umuziki cyane mu gutera inkunga abahanzi yaba mu kubaha akazi cyangwa kubafasha gutegura ibitaramo binyuranye, iki kikaba kimwe mu bitaratera imbere i Burundi.

Uku kutabona abaterankunga nk'abo mu Rwanda ndetse no kutagira ubushobozi buhagije biri mu bituma abahanzi b'i Burundi baguma inyuma y'abo mu Rwanda nk'uko bamwe muri bo babitangarije umunyamakuru watembereye muri iki gihugu cy'u Burundi mu minsi ishize. Usibye ibi ariko abahanzi b'i Burundi basanga hari aho baterwa bakanitera cyane ko usanga kenshi gushyira hamwe bikibagora mu gihe bakunze kugaragaza ibintu bijyanye n'ubushyamirane ndetse no kudashyigikirana kwa hato na hato bituma aho guterana ingabo mu bitugu ngo hashakwe iterambere rya bose ahubwo usanga bashwana bya hato na hato.

The Ben

The Ben

The Ben na Meddy bari mu bakunzwe cyane i Burundi,...

Abahanzi i Burundi biteguye gukora cyane bakigarurira umwanya bahoranye mu muziki w'akarere...

Bamwe mu bahanzi baganiriye na Inyarwanda.com batangarije umunyamakuru ko uko biri kose ubu basa n'aho bakangutse ndetse bari kurwana no gukora cyane ngo barebe ko hari urwego bagezaho umuziki wabo bityo bakaba banisubiza umwanya bahoranye cyane ko ubu bamaze kunyurwaho n'abahanzi bo mu Rwanda uko bitahoze.

Aba bahanzi baganiriye na Inyarwanda.com batangaje ko bagiye bahura n'ingorane nyinshi ariko ubu bakaba biteguye gukora cyane ngo nabo basubirane ubushongore bahoranye imbere y'umuziki w'u Rwanda. Kimwe mu byo biringiye kizabafasha ni studio ziri ku rwego rwiza zatangiye kubakwa mu Burundi zirimo Bantu Bwoy iyi ikaba ari studio ya Big Fizzo umwe mu b'ibyamamare mu gihugu cy'u Burundi, Master Record studio nayo nziza y'umuhanzi Masterland umwe mu bagezweho bikomeye i Burundi. 

Usibye ibi ariko kandi aba bahanzi bahamya ko bagiye guharanira guca umwuka mubi ukunze kumvikana muri bo bityo bagasenyera umugozi umwe ngo barebe ko bakubaka muzika yabo. Umuziki w'u Rwanda watangiye kwinjira mu gihugu cy'u Burundi gahoro gahoro kuva mu mwaka wa 2013, uko imyaka yagendaga izamuka ni ko warushagaho kugenda ukura muri iki gihugu gusa magingo aya umuziki w'u Rwanda uhagaze bwuma i Burundi cyane ko byakugora kugenda Ikirometero utarumva aho bari gucuranga indirimbo y'umuhanzi nyarwanda cyangwa ngo wumve aho bari gucuranga yaba radiyo mu tubyiniro n'utubari bacuranga indirimbo 10 batarashyiramo iyo mu Rwanda.

Abahanzi baganiriye na Inyarwanda basanga abahanzi bo mu Rwanda barakujije imyumvire aho banashora amafaranga mu muziki yaba mu kwandika no gutunganya indirimbo igasohoka imeze neza. Iki ni kimwe mu bitumye kugeza ubu umuziki w'u Rwanda wubashywe cyane i Burundi, bikaba bisaba abahanzi b'abanyarwanda kongeramo imbaraga kugira ngo bakomeze kumenyekana mu bihugu binyuranye bitari u Burundi gusa.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeanpaulirumva5 years ago
    Yes ndi umurundi ivyo nivyo kabisa umuziki wurwanda urakunzwe cane muburundi kandi uravuzwa cane ku ma radio y iburundi ndahamya cane yuko ugwanda ubu aho rugeze kumuziki kabisa ruriko ruradusiga
  • Steve5 years ago
    Nabanyarwanda baracya kunda music yohanze kuruta iyabo nko kuri TVR ntibashyiraho indirimbo zabanyarwanda cyane nkizo hanze
  • Vanny Boy ?5 years ago
    Eg kabs niby abahanz bi burund bariharaj ama beaf . arik muribesha jew nzawuzamura tu ! kundirimb yanjy nise my love !?
  • Mecky dimpoz4 years ago
    Nibyo kandi twiteguy gusubiza agaciro umuziki ndundi!Ndetse kandi tugakorana ubuhanga numurava!Mu rwanda nibyo ndakunda cyane abahanzi baho nka #meddy na #the_ben ariko birakabya cyane ngeze kuri #FRANKAY ndamukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND