RFL
Kigali

Wema Sepetu yasuye imva ya se, yizeye ko azashyingurwa hafi ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2019 14:58
0


Umunyamideli Wema Sepetu w’imyaka 30 y’amavuko, kuri iki cyumweru tariki 03 Gashyantare 2019, yasuye imva ya Se, yandika avuga ko afite umunezero w’uko azashyingurwa iruhande rwa Se.



Wema Sepetu yamamaye akiri muto ashyirwa ku rutonde rw’abagore bakina filime bihagazeyo, yarengejeho no kuba umushabitisi rimwe na rimwe akagira n’uruhare mu biganiro byo kuri Televiziyo. Kuri iki Cyumweru, yasuye imva ya Se Issac Sepetu, maze yandika kuri instagram agaragaza agahinda aterwa no kuba atabona umubyeyi we.

Yagize ati ‘Ubu nushobora kugaruka mu rugo ngo nongere ku kubona rukundo rwanjye rwa mbere….Ndagukumbuye Data…Nshimishijwe n’uko mporana nawe igihe kinini..Ndabizi ko wishimye.”

Wema yasuye imva ya Se.

Yabwiye Ise ko amukunda, ndetse ko ahorana ibyishimo by’uko azashyingurwa iruhande rwe. Ati “Ndagukunda cyane. Iki nicyo namubwiye bwa mbere. Kandi nziko nzahora mu kumbura kugeza igihe nzapfira.

Ariko ikintu gituma buri gihe mpora nishimiye kandi cy’ukuri n’uko nzashyingurwa iruhande rw’imva ya Data umunsi napfuye. …Ruhukira mu mahoro rukundo rwanjye. »

Ise wa Wema Sepetu yitabye Imana muri 2013. Muri 2006 uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Tanzania, yari kumwe n’umuryango we wari umushyigikiye mu buryo bukomeye. Yagiye avugwa mu rukundo n’abagabo batandukanye barimo Diamond, Ommy Dimpoz, Idris Sultan n’abandi.


Wema aracyashengurwa n'urupfu rwa se.

Uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo n'abagabo batandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND