RFL
Kigali

Robertinho yafatanyije urugendo na Team Rwanda yari igiye muri Cameroun

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/02/2019 18:46
0


Nyuma yo gutsindwa na APR FC mu gikombe cy'irushanwa ry'Intwari 2019, Robertinho Goncalves de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports yahise ajya mu biruhuko mbere y'uko shampiyona ikomeza.



Nyuma yo kurangiza umukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC kuri sitade Amahoro, Robertinho yahise yurira indege yamucishije i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ubwo yari ageze muri Ethiopia, Robertinho yahahuriye n'ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare igizwe n'abakinnyi batarengeje imyaka 23 bagiye guhagararira u Rwanda muri Tour de l'Espoir 2019, irushanwa rizabera muri Cameroun kuva tariki ya 4-9 Gashyantare 2019. Robertinho, yari agiye muri Brezil mu kiruhuko gito mbere yuko shampiyona ikomeza kuwa 18 Gashyantare 2019.


Robertinho yahuye n'ikipe y'u Rwanda y'umukino w'amagare yari igiye muri Cameroun

Mu bakinnyi batandatu (6) Nathan Byukusenge azitabaza muri iri rushanwa, Samuel Hakiruwizeye na Ruberwa Jean Damascene nibo bakinnyi basubiye muri iri rushanwa kuko mu 2018 bari bari kumwe na Areruya Joseph waryegukanye.

Abakinnyi batandatu bagize Team Rwanda izakina Tour de l’Espoir 2019 barimo; Eric Manizabayo, Samuel Hakiruwizeye, Nkurunziza Yves, Mugisha Moise, Jean Damascene Ruberwa na Nzafashwanayo Jean Claude.

Ruberwa Jean Damascene kapiteni w’ikipe yafashe urugendo igana muri Cameroun yavuze ko bagiye bafiye icyizere kuko ngo nubwo biganjemo abana bakiri bato badafite ikibazo kuko ngo banafite imbaraga.

“Abakinnyi bashya tujyanye ni abana bakiri bato ariko bafite imbaraga kandi si irushanwa rya mbere bagiyemo uretse Nzafashwanayo Jean Claude. Ahantu tugiye turahazi kuko imihanda yaho turayizi. Abakinnyi benshi bazaba bariyo twarahuye. Kandi kugeza ubu abanyarwanda natwe aho tugiye baradutinya bityo rero nkurikije uko imihanda iteye birashoboka ko twabona intsinzi”. Ruberwa


Ikipe y'u Rwanda yasesekaye muri Cameroun kuri uyu wa Gatandatu

Amakipe y’ibihugu yitwaye neza muri Tour de l’Espoir ahita abona itike yihuta yo kujya mu irushanwa mpuzamahanga ribera mu Bufaransa (Tour de l’Avenir), irushanwa n’ubundi ryitabirwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23. Tour de l’Avenir ni irushanwa rigereranwa na Tour de France y’abakiri bato.Tour de l'Avenir 2019 izakinwa kuva tariki 15-25 Kanama 2019.


Areruya Joseph niwe watwaye Tour de l'Espoir 2018

Dore inzira Tour de l’Espoir 2019 izacamo:

Tariki ya 4 Gashyantare 2019: Stage 1 (TTT) Douala-Douala (18.6km)

Tariki ya 5 Gashyantare 2019: Stage 2 - Douala › Douala (102.3km)

Tariki ya 6 Gashyantare 2019 Stage 3 - Nkongsamba › Dschang (68.3km)

Tariki ya 7 Gashyantare 2019: Ikiruhuko

Tariki ya 8 Gashyantare 2019: Stage 4 - Ngoulemakong › Yaoundé (111.1km)

Tariki ya 9 Gashyantare2019: Stage 5 - Yaoundé › Yaoundé (103.4km)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND