RFL
Kigali

Ubwongereza: Bwa mbere mu mateka, umugore yahamwe n'icyaha cyo gukata ibice by'umubiri w'umwana we

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/02/2019 19:03
1


Umugore wakase ibice bimwe by'igitsina cy'umwana we w'umukobwa w'imyaka itatu y'amavuko, yabaye umuntu wa mbere mu mateka y'u Bwongereza uhamwe n'icyaha cyo gukata ibice bimwe by'imyanya y'igitsinagore.



Gukata ibice by'imyanya ndangagitsina by'umukobwa bikunze kugaragara ku mugabane w'Afurika kenshi bigakorwa hashingiwe ku muco nyafurika wubahwa mu bihugu bimwe na bimwe by'Afurika.

Nubwo abana b'abakobwa muri ibi bihugu bakorerwa iyi migenzo yafashwe nk'umuco batayishimira ariko si kenshi humvikana abayibakoze biganjemo abo mu miryango yabo bakurikirwanwa n'ubutabera.

Mu Bwongereza ho siko biri. Uyu mugore wahamwe n'icyaha cyo gukata ibice ndangagitsina by'umukobwa we w'imyaka 3, ni umugore w'imyaka 37 ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda mu Burasirazuba bw'umugabane w'Afurika.

Ubusanzwe atuye mu burasirazuba bw'umurwa mukuru w' u Bwongereza, London. Gusa uyu mugore yahakanye iki cyaha yemeza ko uyu mwana we yaguye ku cyuma mu nzu imbere kikamukata ibi bice ndangagitsina.

IGIHANGA

Uyu mugore yafatanywe imitsindo (inzara,indimi z'inka) kugira ngo adatabwa muri yombi

Gusa urukiko rwaOld Bailey rwamuhamije iki cyaha rwemeza ko uyu mugore ari n'umupfumu kuko yanafatanywe igihanga, agasanganwa inzara n'indimi ndetse n'ibindi bitandukanye uyu mugore yitaga imitsindo kugirango atazakurikiranwa na polisi.

Hagati aho uyu mugore yatawe muri yombi ubwo abaganga bahuruzaga polisi nyuma yo kuva cyane k'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 3 wari umaze gukatwa imyanya ndangagitsina.

imitongero

Uyu mugore yanafatanywe indimo zipfunyitse mu bipapuro byanditseho imitongero

Byitezwe ko uyu mugore akatirwa ku itariki ya 8 y'ukwezi gutaha kwa gatatu. Mu mategeko ahana y'Ubwongereza, iki gikorwa cyo guhindura bigambiriwe cyangwa gukomeretsa ibice by'inyuma by'igitsinagore ku mpamvu zitari izo kwa muganga, gihanishwa igifungo kigera ku myaka 14.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tango5 years ago
    Uwo si umupfumu kuko umupfuma adakora ibyo. Umupfumu ni umuntu w umunyabwenge ntago ari akora ubujiji nk ubu,ikindi ntago umupfumu agira amarozi ahubwo akoresha ubwenge nk impano Imana yamuhaye akareba kure ariko "gupfumura" umupfumu biva ku gupfumura cg kureba kure ,ni indebakure.





Inyarwanda BACKGROUND