RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2019 itsinze Patriots BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/02/2019 10:58
0


Ikipe ya REG Basketball Club yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’imikino y’Intwari 2019 itsinze mucyeba Patriots BBC amanota 92-72 ku mukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare 2019.



Muri uyu mukino, REG BBC yatangiye itsinda amanota 21-15, itsinda agace ka kabiri n’amanota 26-13 mbere yo gutsinda agace ka gatatu amanota 25-18. Agace ka nyuma ni bwo Patriots BBC yazamuye imbaraga itsinda amanota 26-23.



REG BBC bishimira igikombe

Beleck Bell wa REG BBC wanabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP), umukino warangiye afite amanota 18 aza inyuma ya Makiadi Ongea Michael wa Patriots BBC wahize abandi mu gutsinda ageza amanota 21, amanota yanganyije na Hagumintwari Steve (Patriots BBC). Habiyaremye Patrick (REG BBC) yatsinze amanota 17, Kubwimana Ally Kazingufu atsinda amanota 15 naho Sagamba Sedar (Patriots BBC) atsinda amanota 13.


Beleck Bell ahembwa nk'umkinnyi w'irushanwa (MVP)

REG BBC yahawe igikombe na sheki y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) mu gihe Patriots BBC yasoje ku mwanya wa kabiri igahabwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300,000 FRW).

Mu cyiciro cy’abagore, The Hoops Rwa yatwaye igikombe cy’uyu mwaka mu gihe Imanizabayo Laurence uyikinira yabaye umukinnyi w’irushanwa (MVP). The Hoops yahise ihabwa igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe IPRC South WBBC yahawe ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300,000 FRW).


The Hoops Rwa bishimira igikombe

Imanizabayo Laurence akaba mushiki wa Itangishaka Blaise wa APR FC ni we wabaye umukinnyi w'irushanwa (MVP)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND