RFL
Kigali

Emery Bayisenge yasinye imyaka ibiri mu ikipe yo muri Bangladesh

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/01/2019 16:28
0


Emery Bayisenge umunyarwanda akaba na myugariro w’ikipe y’iguhugu Amavubi kuri ubu yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh.



Saif Sporting ni ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Bangladesh ikaba itozwa na Jonathan Bryan McKisntery wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi bityo akaba azi neza Emery Bayisenge kuko yamubereye kapiteni mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Emery Bayisenge yari amaze iminsi mu Rwanda nyuma yo kuba yari yaratandukanye na USM Alger yo muri Algeria. Uyu musore waciye mu ikipe ya APR FC, azakinira Saif Sporting Club kugeza mu 2021 aho yazongera amasezerano mu gihe baba bakoranye neza.


Jonathan McKinstry (ubanza ibumoso) na Emery Bayisenge (Ukurikira) mu gihe basinyaga amasezerano

Bayisenge w'imyaka 24 y'amavuko, yakiniye ikipe ya APR FC (2012-2016) mbere yo kujya muri KAC Kenitra FC akahamara umwaka umwe w'imikino 2016-2017, haje umwanzuro wo kuyivamo nyuma y'uko imanutse mu cyiciro cya kabiri. Bayisenge yari yayigezemo kuwa 23 Kanama 2016. Yaje kuhava agana muri Jeunesse sportive El Massira.


Emery Bayisenge  niwe watsinze igitego cyafunguye imikino ya CHAN 2016 kuri sitade Amahoro   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND