RFL
Kigali

Musanze FC 0-0 MVS: Haringingo umutoza wa Mukura VS avuga ko Ndayisaba Olivier yabaye imbogamizi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/01/2019 12:01
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mutarama 2019, ikipe ya Mukura Victory Sport yasuye Musanze FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 11 wa shampiyona. Ndayisaba Olivier umunyezamu wa FC Musanze yabaye imbogamizi yakomereye Mukura Victory Sport.



Ni umukino ikipe ya Mukura Victory Sport yasabwaga gutsinda kugira ngo ifate umwanya wa kabiri muri shampiyona iciye kuri Rayon Sports. Gusa ntabwo byakunze kuko yatahanye inota rimwe ryatumye igira amanota 30 ayishyira ku mwanya wa gatatu inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31. APR FC iyoboye urutonde n’amanota 35.


Ndayisaba Olivier umunyezamu wa Musanze FC

Nyuma y’umukino, Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport yavuze ko ikipe ye yakinnye neza ndetse bakabona amahirwe yo gutera mu izamu ariko Ndayisaba Olivier umunyezamu wa Musanze FC akababera imbogamizi ikomeye.

“Ntabwo navuga ko ari ikibazo (kutabasha gutsinda) ahubwo twahuye n’umunyezamu uri mu bihe bye. Twavuga ko umukinnyi w’umukino ari umunyezamu wa Musanze FC kuko yakuyemo imipira ine yageze ku murongo w'izamu. Ntabwo nishimye kuko ni umupira w’amaguru gusa ndashima abakinnyi banjye uburyo bakinnye”. Haringingo


Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS

Muri uyu mukino, ntabwo Cyiza Hussein kapiteni wa Mukura Victory Sport yabanje mu kibuga bitewe n'uko Haringingo abona ko ubuhanga bwa Cyiza bidahura neza n’ikibuga cya Musanze FC.

“Urebye kuri iki kibuga twari ducyeneye abantu bakinisha ingufu kuko umupira dusanzwe dukina n’uburyo Cyiza akina ntabwo biberanye n’ibi bibuga. Tuba dushaka umuntu ufite imbaraga ushobora kubyigana no mu kirere akajyayo yewe akanafasha abandi kugarira. Niyo mpamvu rero twamubanje hanze agasimbura nyuma”. Haringingo


Musanze FC yakuye inota ku kibuga cya Musanze 

Mu mikino itatu (3) y’ibirarane Mukura VS imaze gukina yakuyemo amanota ane (4) kuko yatsinzwe na Police FC ibitego 3-2, itsinda Amagaju FC ibitego 2-1 mbere yo kunganya na Musanze FC 0-0.

Tariki ya 4 Gashyantare 2019 Mukura Victory Sport izakina umukino wa Gatatu w’ikirarane ubwo izakira Etincelles FC kuri sitade Huye mbere y'uko tariki ya 7 Gashyantare 2019 izasura Gicumbi FC  i Gicumbi.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND